INZIRA YO KWAMBIK INGOMA
Iy íngoma yambára Umuhinz aba yáapfúuye Umutwá wó kwaa Máhenéhene Akamuc igihanga5 Akamuc ibinyiita Bagashyira mu gatonga Umuvúzi w ámacúmu Akaaza kubívug ibwami Yamará kubívuga10 Ingoma zikíigamburuza Zikabamburira kó zikabiikiirira kó Ingabo zikazaatabaaruka Zigahísa murí gahanda Umwam ahágararanye n Umutsoobe kw iirémbo 15 Káa gatónga kaajyá guhíta Bakabwir Umwami Akareeba mu rugó ngw atakabóna Kagahíta kájya mu Bacumbi Umucamb akaazan umubuzá20 N úmukóma n ícyunamyi N úmuhuna n úruhezá Akabikubit ijoro ryóse At amahang ahora yúunamye Umuhinza wáa yó yaapfúuye25 Amahang ahor ahúnamye Umuhinza wáa yó yaapfúuye Amahang ahor ahéze Umuhinza wáa yo yaapfúuye Bwacyá bakaazana cyáa cyuhagiro30 Cyizá cyuhágir Umwami Bakamwuhagira bávuga bati V ibuzím újy íbuntu Ingoma yáac ikwambare Ubwo baatumiy imirimo y íbití byiizá35 Umunyákabágari yazany umusumba Yazanye n úmusugí Yazanye n úmugwámpóro Yazanye n úmuremeera Yazanye n úmuramá40 Yazanye n úmuganza Abacumbí baazany umutúurírwa Kwaa Nyamigezi baazany inkooko n íingwá N ívubwé n ímyishywa N íkiremu cy ímpuzu45 Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna N íinjíishi z ímitáranzá Zó mu Banyákabágari Bakaazan imfíizi yó mu Masake Ikabaagirwa ku Mukóobwá50 Bakahashyuushy amáazi Bakayikuur imitsí Ku kuguru nó ku kubóko N íicyázihá cy íburyó Bakarez umukámo wáayó mu kirábyo 55 Bakaazan ibishwamo Bagateerahó yáa máaz ashyúushye Baba bágira ngo bíkanyurúke Bakabiheera ku mutwé bagasátura Baagerá heepfó ntibátandukanye 60 Bati ng uru n úurugembe Amahang ahoram úrugembe Umuhanza wáaho yaapfúuye N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rrwanda Tuyahozam úrugembe65 Umuhanza wáaho yaapfúuye Bakaazana cyáa kiremu Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna Bakagishyira heejuru y ínkooko Yó kwaa Nyamigezi70 Bagashyira hó byáa bishwamo Bakaazan umusugí bagashyirahó Bat uyu n úumusugi Ingoma y ' i Rwand irakwambara Umwam akab isugí75 Ingoma zikab isugí Abagabo b' i Rrwanda bakab isugí Abagoré b' i Rwanda bakab isugí Inká z 'i Rwanda zikab isugi Urwanda rw Umwami rukab isugí 80 Uyu n úumusumba Ingoma y' i Rwand irakwambara Umwam agasumb amahanga Uyu n úumuremeera Ingoma y' i Rwand irakwambara85 Umwam agahor arémeerey andí mahanga Uyu n úumuganza Ingoma y' i Rwand irakwambara Umwami w' i Rwand agahor agánz amahanga Bagafátanya bagahótora90 Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda Twayahotora kuu ngoma Bagafátanya bakarénganya Ngo twarengany Uburundi kuu ngoma95 N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda Twayarenganya kuu ngoma Bakaazana yáa mitsí y íburyó Bakarénganya bávuga bati Umwam ahor arí muryó100 Mu Rwanda rwé Ngw iyi n íimitsi Umwam ahoran imitsí mu Rwanda rwé Bakaazan imitúurírwa. Bakarénganya bávuga [bati]105 Umwám ahor ar úumutúurírwa Ingoma yáacu ntíyuurírwa Ahubwo yuurir ayandi mahanga Bakaazan injíishi z ímitáranzá Bakarénganya bávuga bati110 Urwanda ntíruranzá Umwami ntáaranzá Inká z 'i Rwanda ntíruranzá Igikondo cyamará kúuzura Bagasiigahó wáa mukámo115 Umukóobw ákajya muu nzu Akaakiira kíkiri kurí yáa nkooko Ubw Umucumb akuuhagir ingabo Ingoma z ímivúgo zikagisanganira Uwó kwaa Nyamigez akagíterura120 Kurí yáa nkooko Ibwami bagateez uruganda ku Kaarubanda Umwam agateer uruganda Mu gikaari kwaa Cyírima Akavugut akagira kané125 Agah uwó kwaa Mutamwa Akavugut akagira kané Umwam akajy imbere y íizíiko Akíndikij inkindi y íntaama Akabyirur akagira kané130 Agah uwó kwaa Mutamwa Akabyirur akagira kané Bagafátanya bagahótora Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma N ámahang adátuur Umwami w 'i Rwanda135 Twayahotora kuu ngoma Akajya kwaa Cyírima Bakaazan uburó kuu nkooko bagasetsa Umutsoob afit ingororero Umwam agaheerezw Inyundo140 Agaheerezw Ubushingo Indamúts ikaramutsa Ingabé zigasohoka Zikareeba kw iirémbo Iyerew igashyirwa mu mwanya wáa mbere145 Mu cyimbo cyáa Káringa Bakaazana cyáa gikondo Bagashyiramó wáa muhótorá Nó mu kubóko kw íngoma Bakarénganya báfatanyije150 Bati twarengany Uburundi kuu ngoma N ámah?nga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda Twayarenganya kuu ngoma Umwam agakóm akagira kané Umwénenyabirungw akagira kané155 Agakomerezakó Baba báarahanyáz Ingoma y Ingabé Bakayisunikiisha yáa yindí yambáye Ikayihirikiish isembe Ngo twatembagaz Uburundi kuu ngoma160 N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda Twayatembagaza kuu ngoma Baba báaranyáz imfíizi Bakayiboh amabóko n ámaguru Iy Umwam ikayíica165 Abatwá bakayijyana bakajya kuyíica Ingoma zigahindukira Zikareeba ku muryángo Iyaa mber ikabanza [Umwami agaterahw ibihubi] Akagira kané170 Zigateerwa hw íbihubí zóose Bakaziheerez Umwami Ukó bisanzwé bíkurikirana Zigasubir inyuma y ígitabo Zigateez urugamba 175 Insánga zigataaha Umushumb ubónetse wées agakáma Amat ágaterekw imbere y íngoma N ínzogá y úubúuki n ínturíre Zó mu banyánzogá180 Bakaazan agataná k íbwami Agasogongera kurí záa nzogá Abáana b áabíiru bakanyw amatá Inzogá zigatinduurwa Ingoma zikajya mu ruhimbi185 Bukíir umwami ntiyáakiire Ingabo zigataaha Zikaraara zíhiga Ingany ikajya kwaa Myambazo Igihanga kikajy i Muheró 190 Yabá yárabúz inzúzi zó kwambarwa Ibishwamo bikajyana na cyáa gihanga Umwam akagororerwa Ingoma zikagororerwa Abíiru bakagororerwa n Umwami195 N íngabo zahiiciye zikagororerwa.
Maak jouw eigen website met JouwWeb