IMFIZI IDAKUBITWA INSHURO


Ndi imfizi idakubitwa inshuro
Ya Rushingabigwi
Ndi umusore w'ishema
Sinishinze abanyabwoba
Ibwami bazi ko ngira ubwira bw'ababisha.
Nishe umuntu wa Basebya
Murasanira n'ababo
Bagira ngo simushahura
Mbanesha ari igisagara.

Sinakwa uwo nashyizeho uruguma
Rugwizakurinda yamenye ko
Ndi intwari y'ikirenga
Anyambika inkindi y'ikirangirire
Ngo niciye i Kirarambogo
Hirya ya Kigina.

Imfizi basingiza ndi umurasanyi
Iyarwesa ndi umusore w'impotore
Impamirizagushyitsa yaranteretse
Mubera mu ntore
Nawe ahora ambangurira intambara irinze.

Azi ko namubereye intwari
Ntawamburanya intumbi ya mbere
Ihora ari iya Ruvunintabaza
Izi Ntagengerwa naraziruse
Turasana ku Rusumo
Iriya kwa Mugara

.

pp.73-74
Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambali b'Inganzo Ngali. INRS: Butare, Rwanda.

Maak jouw eigen website met JouwWeb