INTWARI ITUBAHA
Intwali itubaha ya Rwihalirandekwe, ndi indongozi y'abashakamba,
Sinshoboka ku nkomere, inka z' i Rwanda zambonyeho umuvunyi,
Nta cyo zikikanga.
Ab'amakenga narabaruse, bampaliye kurasana ahakomeye
Ayo makuba, ntiyandambira ndatwa n'abagabo ngo ngire ishema,
Bansingije ndi imanzi,
Sinasibira i Nduga ngo indamutsa itankeka umwete muke.
Ngiye imbere y'inziza, nizihirwa no guhurura, ngisingizwa Basoni,
Bahinda umushyitsi, ibyo gushimuta barabireka,
Imihana y'i Bugesera nyibuza guterwa.
Baherukira aho kwendereza inkoramaraso;
Iyo nkiko nkiyicira iteka sinatinda kuvuna impuruza.
Ababyirukanye impuhwe barashishwa
Ngo Inshongore z'i Reramacu twigerezaho
Mbonye ari abaswa ndabaseka
Nti: Abanyabwoba mukora ay'ingimbi,
Mwe mutaje kurora ayo ngira abanyagisaka,
Ako gahinda muzagapfana.
Nsobanuye iriboneye sinatinda kwitaba induru,
Ndobanurira ku musonga, ndangamiye inkuge,
Mbonye iza Nkusi atari igisumbane.
Isibo nyigerana i Bwiliri, nsanze hakomeye,
Abakogoto ndabamenera ngo batavuka;
Mbavunjira ahadacibwa ngo badacubangana nk' ibizeze.
Izuba litangaza manuka kuri Mutendeli,
Ikibare cya Matongo bashinguka mu ngo bataka,
Barakubana i Butama bikanga iz'i Buhoro,
Mpahungiye nk'izo mu gicu, amacumu mbabanza ibyuma;
Ibyambu mbyambuka nenze ingabo.
Mbonye ingenzi y'abasore sinatinya
Ko bandasa bakinsukira imitimba,
Mutigita arabaseka
Ati: Ubwo mwiteranya n'Imbungiramihigo zitazi guhana umutware,
Iyo mitambya barayibafatana.
Abamporeraga bagenza umugongo, ndabihutira ngo mbashahure,
Ibigembe by'amacumu ndabitukuza
Ndida mbagerana Gashongoro nkibaka ibinyita;
Ntanguranwa umusango mu ntambara, intumbi nzigalika mu iteme;
Uwo munyamahanga mbonye agitera umugeli sinatinda kumwonesha!
Mukuraho urugingo rumurangiza isohoro; asigara yiseguye inkurazo,
Inkwaya imushinguka mu ntoki,
Intore za Rutajoma zitangira ibyajyaga kwa Ntare,
Mu nteko baranshima ngo nanesheje ibyibunze by'intarurano.
Nakabyiruwe n'intangamuganzanyo! Na Ntamwete ni ko twamugize,
Uwo Abalinda bagaruliye ahakomeye wa Rukikabigwi,
Icumu rikenya abanyamahanga.
Abaheshi barinzaniye bazi ko ntalishaka,
Nti: Mungiliye neza mwe mungabiye iri livaruganda!
Nindivuganya muzarikunda, ndwana uko nahize;
Si uguhimbaza inkuru umwami w'inkotanyi cyane
Ruhingukanamumaro wa Murara,
Ndi imanzi yo mu Bukombe ntwara utabizi.
Mu Bwiza bwa Munyaga, nizihiye Rutebuka
Na Murasangeyo mumurikira umusango ntarahabwa,
Rwihalirabanzi rwa Nyamuganza, icumu lisatira ababisha yarituriwe
Inyarubuga, likaba mu rugango rw'indekwe.
Indemarugamba abuze aho arikema, ahamagara Buki aramubaza ati:
Wowe watorewe mu z'i Munyaga,
Mbwira umusore Mugarukira mu mahina,
Uhindura inshuro igataka, utazi ay'abanyabwoba bagira;
Mugabire iri rinyagihinga;
Rijyane Rukurakunda rwa Serubungo narihamije tubangikanye.
Maak jouw eigen website met JouwWeb