IBYIVUGO BYA NYILINGANGO YA NYAGAHINGA
I
Nyamubangira inkwaya gukiza inkomere wa Rudakomerwa; umuheto udashoboka mu makuba unganya ubukaka n’ubukombe bw’impunga, wahinduye impenzi ibihengeri. Nawihutanye ngana induru, bandangiye nyiri-isuri nsanga yayitambitsemo imparage ngo impambara z’imitimba zitaza kuyitobora. Nyigimbye mu mambo hagati ntiyasigirana inkunga, inkurazo zimwivugiramo, umutanazi twari kumwe aramushinyagurira, abonye ashanya ku rubango rw’amabano, atakibasha kwizigura, inzira yayigoje umutuku, ari ibitenga bimuvamo. Umuvumba w’inkaba ukanuka mu gihumbi, akumbagara mu gihandagaza, ati: «Wamenyereye kwiyubikira imiko, Rutsimbura-makuza yihitiye mu mikore, n’aho wayomekaho urutare ntacyatuma atayitobora. Wakamuturutse mu ruhanga, kandi uzi ko ari umukogoto, henga ibikoko bigusigarane mu gasozi !»
II
Intwari byahamye ya Rwuhira-misakura, ndi isibo ry’abatabazi, simbangamira abatasi banteje inka zananiye abaswa. Bandirimbye mu itorero, mu kwikora njyana umuheto, nywubanye umuhanga ku rugamba nihandagaza aho rukomeye; nywurasiyemo ukomeye, nywukundira kudahusha; wumvise urw’ababisha uhinduka ishema risa. Ni uwamenyereye kutitazwa, utoza imyambi gusohoka; abumvise amata-nkangwe bati: «Iyo nkwaya yanze gukuramo, ni iya ruca-nkamba yaruremye.»
III
Nyamufora uwananiye abandi wa Rubimbura, umuheto ubanza intumbi aho ruremye warakariye ingunge, nkiva mu rugerero ndawakuza, njya kubaza Bwishike inzira duhawe. Nanga kwiyuhiza nk’ibizeze kandi ndi ingabo nziza; ati: «Nurangiza i Kiyanja wambikane, niho bene Rukali bateraniye.» Nkibaturukira ndahamya, buba nk’ubwo mu Bushenga natakishaga rukirema. Kuri Nyagishenyi rwarangombye ndugarikaho abantu babiri; reka Abahima ba Ruhama bantinye, bazi ko nabahamirije kuri Ruhilima, hahinduka umwirare.
IV
Inkota-bigwi ya Rugina, ndi intwari y’icyaga, nabyirutse nihakana icyangwe. Ku cyambu cya Nyagishenyi nishe zigikubita, ngimburira abankurikiye no mu maza ndazisezera.
V
Rugambwa abagabo bagize imashiro rwa mugenza rwa Mashara, ndi ishingu y’Ingoma sinshoboka ku nkomere; ndi Inkaka iniga abantu gusa, mu ibuga rya Nyabigugu nikoze imbere y’iz’i Bwami.
VI
Inkaka iniga abantu gusa ya Rudaseswa, abacuzi narabaruhije. Iyo bampereje amacumu, njya kuyashokera inkaba, bagasigara bahesha amashinjo bakishinga kugorora; n’ayo natendeje nicyo gituma badataha ubusa, sinsiba kubagororera !
VII
Rugambwa abagabo bagarukira mu mahina rwa Mutagisha, icumu ritagisha uwo ndigemye, nariboneje Umuhunde ku Gatare ka Mubimbi ; ndarimwisha sindakamudondoza. Nararikabuye ngomba ko rimiza imbuga : Ndiringaniza n’uruti, umutuku w’amaraso ubwo waritembaga ku muhunda. Uwo Muhunde agera hasi atagitera umugeri. Mbonye urubindo rwe, mu kumukeba ndatinduka; urugenya rwe ndarutagaranya. Nanga gutahira uwo, nari nagambiriye Inkotanyi-cyane, ndagumya ndatabara. N’ubundi nararitetanye, Ruhanama rw’abanyamutuku. Uwacitse ku icumu yiruka amasiga-rupfu, ajya guhebya abasarasi. Bamubonye yihungura mu matwi. Umutegeka wabo ati : « Bimbwire neza nihabire. » Ati : « Twaturukiriwe n’ingabo z’umutwe. Zirimo umusore yahoranye umwaga, agira ngo agende imbere y’ingabo ; yaje ku isibo y’Ingangurarugo. Ababo bamuvuze : ngo yitwa Ingwiza-mirambo. Ni we wakongeje ingo z’i Muhimba. Umuriro waturutse kuri Nkuba, Nkingo na Runyana byahiye ; irya Mihana ya Nyamunonoka yahavuye ; i Murambi wa Nkwiro bamazwe n’Inkaka iniga abantu gusa : Kivugiza cy’i Negenero baramutse bavuga ngo uwabishe ni Rucankamba ! Umuhunde akomeje guhunga abwira abandi ati : « Uwantwara mu maboko nkimariza n’amaguru, aho sinakwigira kwa Ryabagura ? » Bati : « Uriruka ay’ubusa, hirya haturutse umusore akitwa Intwari y’i Mabungo ! Ubwo ugerayo arakunyagiza iminega ; kandi we ngo agira icyusa cy’ababisha ; ntawe umucika ashaka kuhira ruvusha. Bakiri muri izo mpaka babona ingabo y’i Kigali nataguza na Rugemamubiri ; n’uwo ndamuhingana, maze kumwonesha njya kwiyereka Umwami, mubwira ibigwi. Inyamibwa andangamira nk’inyambo ; ngira n’imyambi y’imbere, ni jye sibo y’Ingangurarugo n’intwari batarusha !
VIII
Ruhangura-makuza mpfite isuri rwa Semulima, ndi umusore mbanza ahateye ubwoba, abatanazi ntibampangara mba ntwaye indinda-myambi y’igikaka. Nayigize mucura-nkumbi ubwo ingangurarugo duteye i Nshenyi. Ndi inyangamugayo ku nkomere, sinzirikana kuzihana : mu Rusigi rwa Kigina nimanye Rutuku, ab’inganizi bakigira ngo simpava. Remera ry’i Busakura natumburukanye isuri abatwara imisakura bakiyindenza. Gahanda kwa Gatokwe nategetse ababisha ntabatwara. Ku nyanja ya Mutegire narasanye uko Kalinga ishaka ; mbona mporana inguma ntibyambujije ishema. Nashoboye kuba intwari, mu Bushanga kwa Nyangoma, ab’amashishe bagishaka ingabo sinasigana urugo ndubanzamo n’icumu risa !
IX
Rwitangiza mu babisha rwa Musatirizi, ndi ubukombe busingizwa. Aho amasibe yakuye n’ubwoba simpazi nahoze i Bwami. Mpora ndushiriza ku rugamba ari ukubiharara. Narihandagaje nsumba abo mu yindi mitwe, maze kwizihira Nkotanyi anyungukira urukundo; ateranya Abasharangabo ngo ntaba mu ngabo zitendwa.
IBIGWI BYA NYILINGANGO
Kalimanyi i Karama
Karinda i Nyamugonde,
Gahunde mu mwaro w’i Kivu,
Gahagali ka Madandi
Ingabo ziturutse ku rusozi;
Gahangare i Gahunga,
Mpombo kuri Bizu,
Rwantuntu i Buberuka
Ku rugamba rw’intore;
Mu Rugarama rwa Rembezi,
Mu Rugando rw’i Kinunu,
Rwahura rwa Kiromba,
Rwerure rw’Umuhima,
Abantu munani
Mu Mpetamigongo kwa Muterere
Ku Mbizi kwa Muzuka,
Ku Ngezi ya Mutegire,
Ku nyanja ya Mutereli,
Mu mato y’indere kwa Nyamuganwa,
Ku Gasharu kwa Gipfurero,
Ku Gashanga kwa Nyamunonoka,
Mu gasigati kwa Nyamurinduka,
Ku gatwe k’inyagiro,
Ku Gatare ka Mubimbi,
Umushi wambaye agatama kera
Wo ku Gatare ka Kamukeka,
Ingangurarugo zamumpariye
Ngo ndazirusha;
Kw’i Shovu kw’i Shungwe,
Ku Munyinya wa Mashinga,
Ku murongo w’Abashi,
Ku mukondo w’abashusho,
I Remera ry’i Rusakuri,
Mu Ruguru kwa Musonga
Mu rugano rw’i Butembo,
Ku rutare rw’i Kamuronsi,
I Kabami na Kamananga
I Murambi kwa Nkwiro,
Nkingo ya Runyana,
Cyivugiza cy’inegerero
Kw’itambi abantu batanu,
Mu mutamenwa wa Nyankazu,
Abantu babiri kuri Minove,
Mu ngari z’Abashi,
Mu nganda z’abacuzi,
Mu ngari kwa bene Buki,
Abantu barindwi
Twaturukije Inyubahiro.
Ku gikumba cy’ingabe,
Ku kiraro cy’ingaju
Ku kirari cy’Imana
Cumi na batandatu,
Naturukije inka n’itanganika ;
Mu gatoki ka Save
Ku Gatare ka Save,
Kiruhura cya Save,
Kinteko ka Save,
Mu Rukubiro rwa Save,
Karama ya Save,
Gasave ka Ngarama
Gasana ka Murama
Ku Rwikubo,
Mu Rwimondo,
Mu Sokovu,
Mu Rusigi rwa Kigina,
Mu rwega rw’imizinga,
Mu rwamo rw’imiheto,
Mu rwangano rwa Rwabugili
Na Nkundiye,
Mu Rweru rw’Abarambo,
Mu Marambo kwa Mwaligakiko,
Mu Nkiga z’i Murera,
Rwasa rwa Semakuba,
Rwasibo rwa Tabaro,
Rwasine rwa Semukubito,
Rwamo arashe ingabo ya Rwanyonga,
Rwangondo i Murita,
Mu Lito kwa Rugigana,
Rwamidende mvuna Rutuku,
Mishali ya Ndarage,
Rwinjwili rwa Mbirizi,
Mutijima wa Cyaka,
Abantu ku Ryufuha
Nimana Ndutiye,
Umubisha w’igishongore,
Dupfuye umuheto wa Nkangabeshi,
Umuhima w’icyariho,
Ku cyambu cya Gacamahembe;
Umubisha unesha abandi
I Ndago ya Nyagishenyi,
Ku mutego kwa Makombe,
Ku Mwogo kwa Mutaganda,
Ku buzigira kwa Muzuka,
Ku Buntubuzindu kwa Kiraba,
Kw’ikongi n’ikiriri,
I Kibirizi cy’i Bunyabungo,
Icyamaze abahungu ishavu,
Ni uko nakebye umubisha
Utaragerwaho n’igisare;
Ndi akabira k’abanyabwoba
Ba Bisangwa banyihishemo;
Nakomeretse icyenda !
Maak jouw eigen website met JouwWeb