Inyamibwa Imana yagize inyange
Umuzirankende w’ingeso nziza
Akiba i Bulayi bamwemereye
Ko ari inkingi bazegamira.
Ko ari urwego bagenderaho
Umva ya ntwari mu bya Mungu
Igituma yitwa umwepisikopi
Iryo zina ryogeye kuba ryiza
Rigira umuntu w’intungane
Utagira inenge na kanzinya.

Batamubonyeho icyamubuza
Bamwemerera batijana
Ntibatinda kumwohereza.
Ngo twishimire hamwe twese
Mutara abyumva ari mu Rukari
Umugabe wacu akagira ubwuzu
Iyo nkuru nziza imuhimbaye
AzanaAbaterambabazi bose
Atumiza inyambo ziba mu Cyanya
Intore nyinshi zirahamiriza
Umunsi mwiza w’ibyo birori
Umwami yazanye i Kabgayi
Ntabwo wigeze kuba rwose.
Imana yawugize ikiruhuko
Ni wo ijya ikomeraho abayikunda.
Ni wo yahaye Aloyizi ikamba
Ryera cyane ry’ikimenyetso
Cy’uko Rwanda ibaye igitego.

Igihugu cyacu ntabwo kirutwa
N’ubwa kera cyahoze imbere
Imana yongeraho n’ikirezi
Igiha Karoli umwami wacu
Itora Yozefu aba umubyeyi.
Aduha Musenyeri ni ho yavutse
Abanza kwimira i Kabgayi
Abantu bose baza kurora
No mu mahanga birabahuruza
N’abatubwira amahame yabyo
Bakuru cyane barimo abera
Haza abami nk’ubwa Noheli
Umunsi Yezu awigurana
N’uwa Musenyeeri aboneka i Rwanda
Yombi yaruse iyindi yose.
Si ukubeshya byarabonetse
Itaha i Rwanda ko irahakunda
Ibona Musenyeri ari ho mukuye
Ijya mu muryango uhorana ibyiza
Ibyatwa byaho bihora iteka
Intumwa ya Mungu yo iruta byose.

Mwumve Imana ngo iragereranya
Agiye iwabo kwa Rukamba
Ibirori byongera kuhabera
Igira ngo natwe tunezerwe
Nk’aba kera bazi Yezu.
Umwami wacu asubira kwa se
Haza Abarasa n’imitwe myinshi
Haza inyambo zo kwa Shefu
Sinkubwira na za byeri
Bahanyoye mu byishimo.
N’abapagani bari bahari
Ishyari rishaka kubiyahuza
Ko batinze kumenya Mungu.
Abazirankende bari i Ntora
Nta gahinda ni iya base
Imana ishimirwe uwo muhiro.

Ntabwo ndangije kumuhimba
Rwa rugendo ni rwo ntegereje
Nzaba ndundura yagarutse
Mbone uko nsingiza uwo mubyeyi
No kumuratira abatamuzi
Nk’abapagani n’ab’ahandi
Nibamukundire uko abikwiye
Nibamusabire Imana amahoro
Nibishimire ko imuhaye
Kunezerwa n’umugwi mwiza.
Bigira umwami ko si ikinyoma
Ikigoryi cyumva gisinziriye
Ntabwo cyamenya uko bigenda.
Umuntu ukundaq Imana wese
Akaba umutegeka wa misiyoni
Ntabwo ahinduka ahora acyeye.
Nabishaka narekere aho
Yagera i Nyundo cyangwa ahandi
Heza cyane nkabura impamvu
Yo kumutakira uwo mutako
Ntawumutura atanga umugisha
Wo mu ibanga n’uwa rubanda.
Ndabirahiriye dufite ihirwe
Abari mu Rwanda nta gahinda
Uko nababonye beza bose
Birukanka banezerewe
N’ab’indyadya barabiretse
Baramusabira hamwe n’umwami
Ikiruta byose ni urukundo
Ishyaka ry’u Rwanda rirahagwire.