RUHARWA RW’UMUHINZI
Ndi Ruharwa rw’umuhinzi rwa Gihamire
Nyirumuhoro uhora mu ntoki wa Senyamuhali
Amahanga sinyigerera
Nyahoza mo umuhoro na Mulihira.
Iyo mihoro ni imihanya
Twayihawe na Burahimu
Abashyirahamwe bazi ko tuli abarwanashyaka,
Ruharwa ni uwa Segihene
Ruhimbura ni uwa Hitimana
Ruhamanya ni uwa Hahebakiga
Uhuga ibihuru ni uwa Ruhunga
Uhilika imigogo ni uwa Rugambage
Uwealiciye mo ibirali ni uwa Rwabiranga
Uwalihinduye ibiharabuge ni uwa Haguma
Uhindira mu ijuli ni uwa kajuga
Uyisumbya amakali ni uwa Rukara
Utangira mu gicuku ni uwa Rwicura
Uwalihinduye ubwera ni uwa Badege
Uvuga nk’urtambi ni uwa Baziraguteba
Utemera gutera imbogo ni uwa Kambanda
Ukubana ni uwa Kambugu
Ni uwa Karera
Ni uwa karekezi
Lya shyamba ly’i Karagwe
Waligize akali aha kajya he.
Uwa Mugabo ukotana ahakwiye babili
Nkawukubira bugisesa Sinywusibirana mu nzu
Nk’abagabo batazi kurwanya inzara
Ugirana inzigo n’abanzanye ino ahangaha.
Rutagimba nywutwara ali igituramo
Iyo nywutambitse mo ikibando
Ikibingo kirampunga
Ndi impunga imena urugo.
Lya Rukabu mu ikubitwa
Ly’abakunda igihugu
Nabaye umukungu w’ishyaka
Abashyirahamwe badakomeye
Bagura amakarita kwa Ndazaro.
Maak jouw eigen website met JouwWeb