Ibyivugo by'abagabo I
Ibyivugo by'abagabo II
Ibyivugo by'abagabo III
Ibyivugo by'abagabo IV
Ibyivugo by'abagabo V
Ibyivugo by'abagabo
l. Inkerarugamba y' umuhungu
Ab'imihisi ntibamburanya imihigo
Barareka nkayibanza jye ngabo y'umutwe.
2. Ndi imbonezamyambi ya Rugina
Ndi umugirwa w' intore
Intambara iteye ubwoba nyibanza imbere
Ndi Ruterabwoba ndi Rutaramanaguhiga.
3. Ndi isata ishoka bagasamara
Ndi bishyika bishyika umutware ku mutima
Ndi Inshyikana ku mubiri
Ndi ingeri yasumbye inkiko.
4. Ndi Mihigo itarambira abahungu
Minega icyaha induru
Rubabazigitero igitaramo gihimbaje
Ndi Rutikanga urukubo ndukotanamo.
5. Ndi Ngabo itagerura icyusa ya Runyagiranduru
Intambara ngezemo ntishogosha
Nkaba imanzi y' abacu.
6. Ndi Ngoga bavuga inkubito
Ndi Rukerakubarusha
Inyamibwa narogeye mu yindi mitwe.
7. Ndi Rubimbura ahananiranye wa Simpunga
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.
8. Ndi Rudakubana mpamya induru
Indamutsa murwanira ishyaka
Ndi umuhungu udahehembya amakuza
Ngira impambara mu mihigo
Nkesha indatirwabahizi.
9. Ndi Runihura mbanje mu iteme
Intwari bahariye ibanze
Rudasongerwa n' amasibe
Ndi inkuba ihindana iminega.
10.Ndi Rupfukamiramakombe rwa Nyamukeba
Ndi n' Imanzi ya Rukubamo
Semwaga wa Rugango
Ndi ingabo inesha igitero.
ll. Ndi Rutayoberana mu nduru rwa Semwaga
Rukabu ntwara Rubibi rugerna ikirari
Nyibana mu nduru
Runihuza iminega
Ndi icyamamare cy' umutwe.
12. Ndi Rwema rw' intare Rubaririzakobe
Inshongore sinagarambye ndi Rubabazigitero
Ndi umugabo ushita ababisha ku ndekwe wa Rushimirwabigwi
Ndi umushumba w' urugamba
Ndi uragira amakuza.
13. Nkubito itihorera induru
Rutikuranamakuza nsanganya igitero
N'iyo gihingutse ngiterana imbaraga
Ngarambe itikura imbere y' ingabo
Ndi Rwema badahiga
Ndi Nkubito idasubiza imihigo ku rugamba
Ni jye Rutavutsamakuza.
Ibyivugo by'abagabo (II)
1.Inshongore ikaraga ababisha ku ndekwe,
Umuhungu Rwanga kugarama.
2.Intamati itikura mbere y' ingabo,
Ngarambe badahiga,
Ndi Suzuguza abo twagiye gusohoza.
3.Inyamibwa ikwiye Musinga,
Ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w'urusobe.
4.Ndi Bitsindika inkumi bya Rucogoza,
Ndi uwo umwami akunda gutuma mu Rukandamuheto.
5.Ndi icyamamare cy'umutwe,
Ndi rulirimbwa mu mahina rwa Nyilimbirima.
6.Ndi icyago cya Rutagungira,
Ndi umuhungu ndi umuzira guhunga.
7.Ndi impalirwa mihigo, ndi rwijutamihigo,
Ndi rubambiranangabo, ndi ruvukanwa rw'umugabo.
8.Ndi inyamibwa baratira umugabe,
Rukaragandekwe, ndi umugabo ugaragara ku rugamba.
9.Ndi inyamibwa idakemwa, imyambi itagorama,
Ndi inzovu y'imilindi, sinkura ibirenge nshyikirana n'ingamba,
Ntwara kebamubili.
10.Ndi Mudashyikirwa n'abashaka ibishahu,
Ndi ruzimizambuga rwo mu nziza,
Ruzindurwa no gutsinda ababisha,
Ndi Rwamamara aho indinda zikotaniye.
11.Ndi Mugabo umenera intorewa Rukikantambara,
Sinsubizwa inyuma n'ababisha.
12.Ndi Munyuzangabo wa Rugango,
Ndi Manzi ihatse ibigarama.
13.Ndi Mutamu wa Rwasha,
Nanze gutamira nk'abakinzi b'ubwoba, inka tuzitereza iminunga;
Nateye icumu mu nshuro abagabo b'imbwa bakiyafashe mu ntoki,
Ndangamira inkwaya numva iyo imyambi ivugira.
14.Ndi Ngoga bavuga imbaraga, imbabazamahanga,
Ndi Rusanganirantambara.
15.Ndi Ngoga y'igikwerere, igikuba gicika, ndi Manzi y'abacu.
16.Ndi Nkaragaminega ya Rubimbulirangabo,
Abenshi ntibazi kurasana ku nkindi y'inka nk'inkuba ya Seshobore,
Niciye kwa Basebya.
17.Ndi Nkubito inesha ab'ahandi, ndi ruhimbaza abanyogeza.
18.Ndi Nkubito ilirimbwa mu bahizi;
Ruhindana iminega, rubabazantambara.
19.Ndi nyamuca aho batinya intwali zisalitse,
Ndi rubabazandongozi.
20.Ndi rubabaza igitero, ndi rucyaha abaganira, ku rugamba sintezuka.
21.Ndi rubimbura ahananiranye wa Simpunga,
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.
Ibyivugo by'abagabo (III)
1.Ndi rudahemukira intwali, imfuruta nyifashe mu gifunga.
2.Ndi rudahindagara urugamba rumaze gukomera,
Abo mu mutwe wacu banyita mwanzi w'ababisha.
3.Ndi rudakubaganira imfura,
Imfuruta zivuga ibyuma mu byirengero by'imfura.
4.Ndi rudakubana mpamya induru indamutsa murwanira ishyaka,
Ndi umuhungu udahehembya amakuza,
Ngira impambara mu mihigo, nkesha indatirwa abahizi.
5.Ndi rudatebana amakuza, ndi Nkaka nsha ku mulinzi.
6.Ndi rugema amakuza rwa Ngabo idasubizwa inyuma n'igitero.
7.Ndi rugema bigembe, Rugira batagerageza guhiga,
Imitwe y'ahandi ndayirusha ntibyijanwa.
8.Ndi Rugina rwitabana impuruza, impunzi zisunga ibicucu,
N'ubu ndi Ruhamyabigembe.
9.Ndi Rugina rwitaba impuruza, inkuba y'impotoranyamugabo,
Rubabazanganizi, nabaye icyogere,
Ingabo zitabaye i Buliza nabaye ingenzi.
10.Ndi Rugwizakulinda rwa mudasubizwa inyuma n'abashakamba.
11.Ndi Rukemampunzi batijana, imanzi yo mu neza,
Ya Kambilizampunzi, imanzi maze guhama.
12.Ndi Rukemampunzi batijana,
Rukikantambara ndabakira induru indekwe,
Indi mitwe indeba igihumbi,
Ruhamanya rwo muli izi nkuba,
Ni jye nkerarugamba balirikana ijabiro.
13.Ndi Rukemampunzi rwa Mpabuka,
Ntawe umpangara iyo narakaje imihigo.
14.Ndi Rulirimbwa ko nahize, ni jye mukondo wa Nyilingoma.
15.Ndi Runihura mbanje mu iteme, intwali bahaliye ibanze,
Rudasongerwa n'amasibe, ndi inkuba ihindana iminega.
16.Ndi rupfukamira amakombe rwa Nyamukeba,
Ndi n'imanzi ya Rukubamo,
Semwaga wa Rugango, ndi ingabo inesha igitero.
17.Ndi Rusakara bavuga amahina, rusedukana igitero,
Abo mu mutwe wacu bamvuna nishe.
Ibyivugo by'abagabo (IV)
1.Ndi rusanganirantambara intabaza igombye intwali,
Ndi umutegeka w'intambara.
2.Ndi rusakarana inkubito,
Induru iravuga sinikanga, ndi rukukana iby' abato.
3.Ndi rusedukana igitero, iyo imihigo ibanje ni jye balirimba mbere.
4.Ndi rusenyagihumbi rwa Nkubito,
Inkuba y'abatarakuka intambara, nitwaza Rusenyamugabo.
5.Ndi rutagambilirwa nshaka intambara, ndi umurwanyi muzima,
Sinizibukira intambara.
6.Ndi Rutanga rwihutira induru, inyamibwa narakaje imihigo.
7.Ndi Rutayoberana mu gitero rwa Semwaga, rulirimbwa ko nahize.
8.Ndi Rutayoberana mu nduru rwa Semwaga,
Rukabu ntwara Rubibi rugema ikirali nyibana mu nduru,
Runihuza iminega, ndi icyamamare cy'umutwe.
9.Ndi Rutazihana amahina yaje,
Rwesamugabo ndi inyumba ishakaje icyuma.
10.Ndi rutera amacumu abimbura induru,
Inkuba yo mu z'i Ruguru nangiza intambara.
11.Ndi rutera amacumu asohoka rwa Mugenzi,
Icumu rimpushya ku rugamba naliteye nta mushyitsi.
12.Ndi rutera amena ingabo Rwagitinywa,
Inyamibwa y'imbere nonona intambara.
13.Ndi rutikura mu z'imbere, rutigunga mu z'inyuma,
Ngira inkubito y'inyamibwa ndi Nyambo yogeye.
14.Ndi rutikurana gihumbi, rucyahabigarama,
Rwagitinywa ndi runyagiranduru rwa Nyilimbirima,
Intwali ndi rulirimbwa.
15.Ndi ruti rutiganda abarasana gisereko,
Twemeye ikirari ndi rwesa mu ntambara.
16.Ndi rutinywa rutikura aho twateye ruhindisha,
Ndi inyamibwa irangaza ibigarama.
17.Ndi ruzimizambuga rwo mu nziza, ndi ruzibukirambuga.
18.Ndi Rwema rw'intare rubalirizakobe, inshongore sinagarambye,
Ndi rubabaza igitero.
19.Ndi rwogezwa n'abagabo rwa mucurankumbi,
Ndi mudakubana rubaye.
20.Ndi umugabo umwami agaruje kabili,
Ndi milindi y'abasore ya Ruzimizambuga.
21.Ndi umugabo ushita ababisha ku ndekwe wa rushimirwabigwi,
Ndi umushumba w'urugamba, ndi uragiza amakuza.
22.Nijye ndamutsa itarumvwaho gutinya, ndi igikaka cy'umukinzi.
23.Ndi Nkubito idasubiza imihigo ku rugamba,
Ndi rutavutsa amakuza.
24.Nkubito itihorera induru, rutikurana amakuza nsanganya igitero,
N'iyo gihingutse ngiterana imbaraga,
Ngarambe itikura imbere y'ingabo ndi Rwema badahiga,
Ndi Nkubito idasubiza imihigo ku rugamba, ni jye rutavutsa amakuza.
25.Nyamurasanira ku rugamba nkizihiza Nkubito inshuro,
Inkuba rushitamugabo.
Ibyivugo by'abagabo (V)
1.Ruburamanywa Rwagitinywa, ruburabuzamugabo,
Imanzi itagarambye, umuhizi mberwa n'inkindi.
2.Rudahangarwa n'abaganizi,
Rwagitinywa ndi umuhungu mpora imbere,
Cyuma ndi rudahangarwa n'imyambi.
3.Rugaragara nenda ingabo rwa Ngarambe,
Ingangare ndi runihura narahamye.
4.Rugemangabo ngema intambara ku mubili n'ibigembe
Nkayitera ntikenga, ndi intore Rutikanga.
5.Rugema rugusha mu ntambara intabaza igombye inkerarugamba,
Jye nkuba yo mu nkerarugamba nkubita nasa imirera.
6.Rukabu bisunga rukukana imihigo, rutambuka ab'ubwoba,
Rutanyagihumbi, rubabaza igitero, ndi imanzi sinagarambye.
7.Runyagiranduru rwa Nyilimbirima, ndi intwali ilirimbwa neza.
8.Rusakaranankota rwa Nkungerwa, abanjye nkome nte mbasalika,
Rusanganiratabaro ntaho njorwa.
9.Ruti batinyira ubutwali rukanika amakuza, ruhindanankubito,
Ngira imbaraga y'ishyaka, ishyanga ntibangarukana,
Rudasumbwa mbaboneza iminega.
10.Ruti bisunga, Rugina batijana,
Ndi inshongore ikomeje urwego mu rugerero,
Ndi umuhungu udasubirana ingabo.
11.Rutinywa rudatinya ku mutware, rutambuka aho amakenga atinya
Nta wangurana abatatu baturutse mu wundi mutwe,
Induru yavuze kuli Ngoma ingabe nyendana ingoga.
12.Ruzilikanamuheto rwa nzu imwe ngira inzigo n'abanze Musinga,
Nishe izuba ari umushishe umubisha duhanganye ndamurusha.
13.Ruzingandekwe rwa Baziga ntwara amacumu asohoka mu ngabo,
Iyo banyogeje mu makuba nikunda mu gitugu,
Ubutwali nkabuhamya nkaba intwali ya Kigeli.
14.Rwanga kubanzilizwa mfite amacumu,
Iyo induru ivuze nyakirana amakuza.
15.Rwego rw'amakuza amena igitero,
Rutikuranshuro ntikanga urukubo,
Ndi rulirimbwa ahananiye indi mitwe.
16.Rwego rw'impame ndi mwemerashyaka, ndi Murego wa rugamba,
Iyo mbanguye amakuza simpunga ndi ihigiro.
17.Rwema rw'abagabo rwogezwa n'abagabo rwa Ngarambe,
Rudakubana nshaka kurwana, ruhimbaza abanyogeza.
18.Rwitera abanzi ruvugwa ndusha abahizi, ndi imanzi ya Runihura,
Rudatinya inshuro, ndi intwali y'inkikabahizi.
19.Rwogezangabo rwa Ngarambe,
Singarambira urugamba nka rubanda rw'ibifura.
20.Umuheto wanjye ni Rurakaza ku rugamba,
Nawutijijwe n'abahungu bataraswa inyuma,
Ntibakangwe imisakura tuli hejuru y'intamati.
21.Uw'isuli murasana isuku, uw'intwali mbanza kumweza,
Uwo duhanganywe ahwera ahagaze,
Inyamibwa ya Rutigerera ubugabo.
22.Barasaniye mu bikombe ibitare birakuka,
Abo mu bicu birahira Rwahama.
Maak jouw eigen website met JouwWeb