Mugabo utera ababisha ubwoba
Wa Rutajoma
Ndi Umushakamba rwose:
Abatwara inyamusozi narabagumiye.
Rugarama rwa Gikore
Nabaye igisibya cy' umutsindo;
Ruhamya akomeretse ndamwina
Mwima Abarihira n' Abinika,
N' ihururu iturutse kwa Nyakamwe.
Bari baje ari amaziro
Ndabahakanira ko ntamuharishwa n'ibyuma
Kandi twarabyirukanye:
Ndamusezerera arisindagiza.
Abaje kutuvuna
Basanze umuheto w' Inkaka
Wigenza mu nzira
Nk' ubukombe bw' intare
Aho Abashakamba twaremeye intambara.
Inkaka ikabura iminega
Ya Rubonezampundaza !
Iyo numvise induru
Sinikandagira nk' inkenzi:
Ndikabura nkajya imbere
Intambara yagaramba
Nkayitikura ibigembe
Abatari intwari
Bakirasana "ntuwuzira".
Induru yavuye kuri Ndago
Ingabo nyendana n'amakuza,
Ingobokarugamba akagira iye;
Mba ingenzi menera intore,
Ngwiza imbaraga ngana urugamba.
Uko mbirika imitumbi
Impini iraturika mu mpima:
Ingundu ikuburwa
Ari jye uyigabije.
Ruzingandekwe
Rwa Biziga !
Ndi inyambo y' igitare
Ntwara Ruteranyangabo.
(1) Umushakamba (Abashakamba, au pluriel): membre de la Milice ainsi appelée .
(2) Gikore, près Kabale dans le Kigezi (en Uganda); l'Expédition dont il est question eut lieu entre juin 1878 et juin 1879.
(3)Bahima (Umuhima), le pluriel de Muhima (Umuhima): tribu habitant le Buhunde, région sise à la rive Nord-occidentale du lac Kivu dans l'actuel République Démocratique du Congo.
Source: Alexis Kagame, Introduction aux grands genres lyriques de l'ancien Rwanda, Butare, 1969, pp. 32-35, et pp. 249-250 pour les notes.
II
Indangamira kuvusha ya Ruhalirwashema,
Umutwe ukura abahinza ku izima.
Ababaji bawuramvuye Mulito
Hakurya y'irikomeye rya Murama,
Inzovu zawukubyeho urwano,
Rwema rw'inyamibwa urarangira;
Babonye ko udakwiye ab'amakenga
Bawuha uw'inkotanyi cyane,
We uzagira icyo awumaza
Ku Cyeru cya Muramba.
Nywukangajemo uruge,
Ingabo nzigenda ku isonga nsanzwe ndi isibo,
Singira amaboko abangira icumu.
N'umunyagisaka namutsinze mu ikotaniro;
No mu nshuro y'abahunde nahagalitse ingogo,
Kandi ndi intwali nabyirukiye gutsinda,
Singanira nshaka kurwana.
Nuhiye iliboneye ry'urubungo,
Rutaganda mu Rukaryi rwa Murama
Bandilimba imbungiramihigo.
Le preux qui cause la frayeur des ennemis,
Race du Hardi;
Je suis un Umushakamba complet (1)
Auquel les Chefs sans prestige cherchent vainement de comparable.
A Rugarama du Gikore (2)
J'ai conjuré la défaite que l'on jugeait inévitable.
Le (Héros) qui-frappe-avec-adresse étant blessé, je le protégeai
Le défendant contre les Balihira et les Binika
Et contre une colonne de guerriers arrivant de chez Nyakamwe.
Ils venaient tous en adversaires mortels;
Mais je fis serment que les armes ne me le feraient pas abandonner,
Alors que nous avions grandi côte à côte.
Je couvris sa retraite tandis qu'il avançait péniblement.
Ceux qui vinrent enfin à notre secours
Trouvèrent que l'Arc à moi le Redoutable
Cheminait superbe dans le sentier
Tel un vigoureux mâle de lion
Là où nous, Abashakamba, avions engagé la bataille.
Le Redoutable qui, avec agilité, projette les zagaies
(race) du Viseur des lames de fer
Lorsque j'entends les cris d'appel aux armes
Je ne marche nullement à pas parcimonieux comme les craintifs:
Je me porte en avant en dévorant l'espace.
Lorsque la bataille devient dure,
Alors je la perfore du fer de la javeline,
Tandis que ceux qui ne sont pas preux
Y envoient les flèches à perte de vue.
A Ndago, lorsque retentit l'appel aux armes,
J'ai saisi le bouclier avec les javelines
Tandis que le (Héros) Surprise-des-batailles avait aussi le sien;
Je fus un preux, frayant la voie aux guerriers,
J'accentuai la vitesse me dirigeant vers la bataille.
Tandis que je fauchai les cadavres,
La razzia s'abattit sur les bovidés des Bahima: (3)
Un butin par myriades fut saisi
Moi seul en ayant été la cause.
Le Preux qui brandit les zagaies
Race de Baziga
Je suis un Inyambo brillant de corps:
Je suis armé de "la Provocatrice-des-combats"
Maak jouw eigen website met JouwWeb