AMAGORWA Y'ABAGABO

 

Mugabo urwaye baninura
N'inkoni nyinshi bankiniraho
Ngo urwitwazo ni uguhinga,
Ibyo barabizi bigira akamaro
N'iyo byaba bitategetswe,
Icyo ni igihano Adamu yahawe
Icyo si cyo mporwa ndazira ikindi
Ariko kandi jyeho ndacyizi
Mugabo ugenda uko amaguru angana.
Ya majyambere agumya kuza
Ati : Ihangane ngaho ndaje
We gutinya naziye mwese
Si ugutoranya ab'imbaraga
N'ab'imbumburi ni abanjye.
Ikindi umbwire akazina kawe
Ko mu mapfiro ntaragera ino.

Nti : Ndi Ruhigizangwa ndi indogore
Barakubita nkabyka
Simbasha guhunga
Iby'imbaraga narabihebye.
Mu irembo kwa Kagabo
Nahatangiye ifayina
N'ibiboko munani.
Mu rugabano kwa Gorora
Nahakubitiwe intusi
I Nyagasiga mu Bironko
Nahaciye bunyururu.
Mu irembo kwa Muvunyi
Aho rubanda bahunika
Ibishyimbo by'itegeko
Nahafungiwe kabiri,
Bukeye ngo taha
Gasaza udahwera.
Nashinga akabando
Ngashaka gutemba
Muruzi iyi ndaro
Y'umuntu warwaye.

Ndakomeza ndahata
Aho nsanze agacucu
Nkahicara umwanya.
Abagenzi duhuye
Bakambaza iyo njya.
Nti : Ahitwaga iwanjye
Mu kangaratete
Ni hino y'itaba
Hatazi umuraro
Wabaye mu Rwanda.
Akarenge ku kandi
Ubwo kangana akanyago.

Ngihinguka i Gorora
Mpasanga Ndakwesa.
Yabonye Magahura
Yabaye agasake
Yatiye n'inkweto
Ngo wmite igisonga.

Si nk'ibyo nkigomba
N'uwambaye impuzu
Iyo ashatse arakubita.
N'uwitwa Yafani
Yavuye i Muhura
Aza ahiga Bihondwa.
Iyo atinda nk'umwanya
Adatsinzwe n'umwami
Na twese rubanda
Atari ibyo kubeshya
Nari nje gusaza.

Umubiri wanjye warabitoye
Ntibawucira akari urutega.
Bikintonda nagize umwete
Kubaza cyane icyo mpora mporwa
Nsanga ntacyo kiragatabwa.
Ibyo rubanda bazira uguye.
Ab'inshuti zanjye baradohoka
Umbonye wese akazinga umunya.
Naba mukebutse akarora hirya
Ngo ampishe amaso ntamenya uko ameze.
Iyo mba umuntu wahoze imusozi
Mba narahunze nkabendura
Iby'intege nkeya nkabyibagirwa.
Si n'ibigoye ngo biraruhije.
Iwanjye mwumva ni ibitwenge.
Abatahagenda ndahababwira :
Bazi ikawa n'akazu kayo
Kamwe bashinga bahisha izuba
Ngiyo intaho yanciye intege.
Ngira n'ikindi ndusha rubanda :
Haba umusaza utagira abana
Uw'inka nyinshi bikamutunga
Yaba umutindi wabahonoye
Imvura iyo iguye bajya guhinga
Amapfa yatera bakamuhakirwa.
Ikiruta ibindi ni ukugenda
Ugahamya hasi utari ikimuga
Nabuze byose nk'ingata imennye.

Mugabo wanze guhama imuhira
N'ibyo kugenda ntakibishaka
Ubwo nikamase ngana i Gakenke
Ngo ndivuza ngaruke iwacu.
Naraharaye birananirana.
Kuri Kabare ni ho nabanje
Mbura umuraro ngaruka i Gahini
Mpamara ukwezi bakimpa imiti
N'inshinge za kinini.
Birananirana ndagandura.
Ngumya kugenda nsa n'umusinzi
Umusozi munini ndara kabiri.
Ubwo nkihuta njye i Nyarugenge.
Ngitunguka kwa muganga
Abura aho aturuka ibyo kumvura
Aranyohereza ngo nintahe
Abansoresha bazabireke
N'indi mirimo ya Sirikare
Abagiraneza bazanyorore.
Ubwo arangabiza barampuhura.
ikirusha ibindi gutera ishavu
Ni ihazabu yo ku gitanda.
Ayo mafaranga narayatanze
Sindayumvana undi murwayi.
Siboyintore nshaje nabi
Ndoha y'umwaga ndagoberewe
Barushyishyamba ndi Nteziryayo.
Mugabo ugendera ku bugenge
N'abansonga bagira isoni nke.
Ni uko icisha ahayo
Imitima myinshi irankomereye :
Sinibasha ngo ndajya i Bweya
Nabuze imbaraga ihinga igipimo
Indwaza yanjye ni ikiboko
N'amafaranga ijana ry'igihumbi
N'inkubiri itampa imbabazi.

Izo nkuru numva igihugu cyose
Zo muri Leta uko bategetse
Ngo umuntu wese agubwe neza
Igituma jyewe ntabibonye
Nanze umwami ubu ni cyo mporwa?
Ubwo ndibwira hasi ndyame
N’ubusanzwe ndasinziriye.
Ibitotsi byanjye byaragurutse
Umuseke weya bakantumaho :
Ngo niba usanze agisindagira
Uti : Igipimo cyawe ukimare none.
Nakubwira yuko arwaye
Uti : Nawe arabizi ko uri ikimuga
Icyaha cyawe ni icyo ngicyo.
Nti : Birakomeye kuzavurwa
No mu baganga barananiwe
Cyo nimurebe ko hasusurutse
Mbyuke ngende nture ahandi
Sinabasha ibitagerura.

Umugore abyumva ari mu kirambi
Ati : Mpeke umwana wende ikirago
Tube tugenda muri aya mafu?
Nti : Cyono nawe nanga urwawe.
N'inkoni yanjye sinyibasha
Nkanswe kwikorera umusambi!
Umumotsi asanga tubijujuramo
Ashyiraho urwabo ngo turanywa inzoga
Ayo majwi yumva ni ugusinda.
Ashira imico mibi ariyurura.
Akaba yari aje nk'iya Gatera
Ati : Urugo nkunda ni uru nguru
Izindi zose nzazisenya.
Mwene data niba ari aho
Ntiyikange nze tujye inama
Tubyine Nyangezi n'Insamaza.
Akomeza kuza akanga mu nzu
Akanura amaso abura aho iteretse
Anyenda ukuboko agenda ankurura
Mu rugo hose no ku irembo
Ati : Turarwanye wampishe urwagwa.

Murabiruzi iyi ngano yanjye
Kandi nkubiseho ko narwaye
Iyo aba bantu utari indura
Aba yaratinye ngo atampuhura.
Ngumya kubonda ngaruka hasi
Akanura amaso abura aho akwirwa.
Umwana mu nzu arakomera
Ati : Ntagende yishe umuntu.
Yirukanka amasigamana.
Hariho abazi uko impyisi ihunga
Yumva induru z'abayitesha.
Arahira cyane kuzagaruka.
Ati : Nibashaka bararusenye
Sinashobora kuzanyongwa
Mwene wabo azihuhurire.

Iby'intege nkeya zanga umwami!
Aho nahunze ngaruka mu nzu
Nenda utwatsi nshyira mu ziko
Ndibabira nshira igitengo
Njya mu gisambi ndiyorosa.
Mbwira umwana, nti : Gumya urebe
Ati : Ubwo mbona baje ndabikubwira
Urabona imbaraga wabuze ubundi?
Nti : Urantsinze garuka mu nzu
Dusabe imana izabishobora.

Igihe bukeye bacanira inka
Mbona Mukera ari ku irembo.
Nti : Waraye, ati; Amagi atanu
Mangu mangu inka ya kibere.
Ngombe ngombe kujya i Bugarura
Mvoma hafi nagukubita.
Igihe ntaramenya urwo ruswayire
Kandi nkeka ko ari uruhima
Rusibamihana aratunguka.
Gasongantebyi ni ko aba asanzwe.
Ndoye mu maso ngira ubwoba :
Umunya yazinze aza kuntera.
Ati : Rugaravu yaje i Rutare
Zana inka nziza ubu urongore.
Ntiwirate ngo uraheruka
Nanagaruka indi izagenda
Iteka iteka keretse idahari.
Nkagira ishati irimo ishilingi
Igihe nyishaka kuyimupfurika
Nkebutse hepfo mbona Gakushwa
Afite ikiboko n'ikigofero
Arasa n'ingurube itera kwona.
Ati : Iya Rubindo iyo baturutse
Igipimo cyawe nibagutanga
Urabona ibyago biruta iby'ejo.
Nti : Hoshi genda ndaza iwawe
Na rya renga nararibonye
Turigorora mba nkwirabura
Namwe ab'inka nimuzijyane
Akanyago mpundu naragatoye!
Bizimana nari amabuye
Ngeze aho guhora muransabire.

Igihe ngisenga Umuremyi wacu
Ntiruharaye aratunguka.
Aturuka hirya amoka nk'inzungu
Ati : Ndakujyana ibutanywa itabi
Kwa mutware agati gaturike!
Nti : Aho sinanga icyo namenyereye!
Anshyira mu mugozi agenda ankurura.
Ngitungutse kwa gisonga
Mbona ko ntabwo nkihikuye.
Bati : Ibishyimbo, nti : Dore ngibi.
Banca umurimo ubihambira
Sinkabiriza ko simbizi.
Nkebutse hepfo mbona Kalinda
Ndamutabaza muha ifaranga.
Ibyo barabyanga bati : Urabeshya
Bihambire uze ubyikoreye!
Mbona akanama karangobotse.
Mbasaba imbabazi nti : Reka mbanze
Nshake imigozi ngaho ndaje.
Ncuma gatoya njya mu rutoki
Ngo badakeka yuko ncika
Ari ibirere njya kuhashaka.
Nika bugufi ngenda mayoka.
Bavuga igari ko ritebuka
Ngira ngo ku nda haba imipira!
Nanga inzira ica mu muhanda
Nca mu gisambu n'i Nyagasig
a Nyura mu Kabuga hamwe na Gorora
No ku irembo rya Mugarura.
Manuka hepfo njya Kanyonyomba
Mpabona inshyimbo bahataye
Ubwo batemaga muri Nyakanga
Nti : Umenya ngiye reka mpaguruke!
Nshinga impinga ya Kimironko
Nkebutse itongo rya Gahirima
Nshakashaka mbuze aho ndara
Ngoboka hino yo kwa Mparirwa
Aka Muhura ko ni gatoya.
Mboneza Gahara ari yo Bibare
Imanuka ryayo rikaba akago
Amaguru ahunga agira ubufindo.
Ngera mu Kagogo niha utuzi
Nshinga impinga ya Giti yose
No mu Matyazo ngana mu Kaliba
No mu Nkoto ya Kayenzi
Rutare abaho turaziranye
Mbona aho ntemba si ukuryama.

Igihe bukeye nshinga inkokora
Nenda inshyimbo ndasindeagira
No ku butinde bw'icya Mutara
Nzinga ibanga rya Gitambi
No mu muhanda uca mu Gasyata
Na Nyarugenge yo kwa Majoro
Nca mu rukiko gukenguza
Umumotsi mpunga ko yantanga
Bigiramenshi ko yahaza
Akankubirana bikaba impuha
Bati : Umusaza ararondogoye.
Ntahamubonye njya mu baganga.
Batangazwa n'ikingaruye
Igituma nkiriho kirabayobera.
Bati : tubwire uko byagenze?
Nti : Mu mwaka wa cumi n'umwe
Ni ho natangiye kwivuza
Njya ku gitanda birananirana.
Bati : Uyu muntu ko afuragurika
Ntadusubize icyo tumubajije
Ibarowa yacu ntiyayitaye
Bakamuhatira icyo atabasha!
Nti : Nibishoboka mumpe indi miti
Kuvuga menshi ibyo simbizi.
Bati : Yijyane ubwo si bwa bundi
Ya majyambere ariho cyane
Shira agahinda ntacyo uzaba.

Iryo joro ryose ndasinzira
I saa munani ni ho nabyutse
Nti : Uriramutse bitotsi byanjye
Dore ndagiye sinaguma aha.
Niba nsanze amahoro imuhira
Nkabona urwagwa nzagutumaho
Dore ko utinya abamotsi ukwawe
Kandi munganya kurukunda.
Nzabagabanya uko narubonye
Nacurura uzanyegere
Unyure mu maso azaba ashimye.
Iby'uwo munsi ndabikujeje
Sinzi iby'ejo bibara ab'ejo.
Nyabusa yica uwabuze icyo amuha
Nta nyamaswa yitegereza
Ahubwo agira ngo ni ukumwima
Uwo inda yategetse uwo si umuntu.

Urupapuro 189-202
Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambari b'Inganzo Ngali. INRS : Butare, Rwanda.

Maak jouw eigen website met JouwWeb