SEBAGANJI BA BUKWEGE
- Uwo indamutsa itarumvaho gutinya
Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya wa Rutiyuhiza
Umuheto nkunda gutakisha
Warakariye intambara
Sinawutinza mu ngango
Ngambirira umutasi
Nti "Uze kuntabaza mu museke
Buze gusesa nicana".
Ngishyikirana n' intambara
Intoke nzogezamo umurego
Mu gufora ndikwiza
Ntambutsa urwano
Ngejeje ku nkiko y' urutugu
Umukinzi bimutera ubwoba
Akirangamiye inkwaya
Inkuba yo mu ruge irakararuka
Mu gukubita mbanza ku ngabo
Ibigembe by' imisakura bimucira isuri
Iryoya ryayo risohokana n'umuvu
Mvushiriza mu ntambara
Ndi Imanzi y' ingabo
Ntawangurana umukinzi
Byamumukura ku nkomere zinkunda bikabije
Nazikingiye umubiri
Kiyonza cya Butaka
Nirirwa nteba iz' ibihame.
Amarere nyarusha inkuba
Inkwaya irakarira mu ntambara
Ndi imbanza gutakisha ya Rudatinya
Umuheto w'imbangikanya ababiri
Impangazamurego yanturiwe i Mbuye
Abonye ari imbangikanyamirambo ahamagara Rugira
Ati " Nta musore w' Indinda
Wumva induru ivuze
Waba imanzi zikamuremeraho
Nkamuha umuheto?"
Rugira ati " Indinda zose zinigirije ishema
Shebuja araziganza Kigeli!"
Ati " Ariko Incyahabaganizi
Ahora atabaruka yambaye ibinyita
Agiye kuwumpa aransingiza".
Ati " Wiyendere Ncyahabaganizi
We mana ikiza abatabazi."
II
1.Rudatsimbukira ababisha intambara nyishyize imbere, Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya, umugabo wiciye muli Gikara cya Ngabe, yayipfuye na Muhozi, inyamuno yayikuye Ruroha na Mivumba.
Ndi umuheto utembereza igitero, ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe,uko ntabaye ni ko nyaga, sinzana amagasa masa.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe, ndi nyamurangamirwa nishe wa Rudacogora, ndi impunga ya Macikirwa, yacuze inkumbi rukirema, ndi umunya batinya wa Rutindamurambo, inkongi zituye imilindi mu rwanga; umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito, nkabarusha inkongi zituye imilindi mu rwa Ngabo.
III
Ruhita mu mberuka Nkubito rukaragampili, inkuba yo kurwanamiza, ishyaka ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw' Inshiro na Ngoma, ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba jyewe musore rwibasira uwo nahamije
Nzamugenda akamangamango nanga akaneguro ka rubanda, Nkota y'ishyanga, mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n'abaganira Rwagitinywa, mbanza mu ntambara, ndi kumwe n'inyamibwa induru yakomeza guhurura nkayitera ntikanga abalinda, nanze guhungana ingabo nk' abanyabwoba, Ngeri ya Seminega Nzirabwoba ya Ruganirwa.
IV
Rukabu rugusha mu rukubo, Rukaza iminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze, Rudasubira numvise induru ivuze, ndi imanzi itagumirwa n'inkindi, abahizi bakagira intimba.
Ngo ntibagira ingabo isakarana inkindi, inkenzi ziyomba mu itabaro, ndi imbabazabahizi mpozaho ishyaka ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata Rudahogoza abo twatebaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye, ndi intwali y'ingemanabikombe, Rutagumirwa n'ishyaka ishyanga barandilimba, jyeRusenamugabo ndi inkubito ya Rutagumirwa n'ishyaka, ishyaka barandilimba.
V
Rutebukana imbunda imbere y'abasore rwa Mudasumbwa ntasumbwa, inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu musekeamasasu akayasobanura ali Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya Rukayire, yicira Kigarama cy'Intaganzwa, yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura, yishe Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke, Rwishiki rwa Matunguru igitondo gitangaje yatanze abandi kwirahira; uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa imigereka, bagerura imihigo.
Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi yica urukeza rw'ingwe ingurube zihunga imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa jenda, ijoro litahanye umwijima yambara amatabaza
Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende, atanga abandi guhurura ntiyahumbira nk'abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko abakijije intambara y'ijoro!!!
VI
Rutihisha imihigo rwa Mugenza, ndi sibo y'imbungiramihigo, singungira aho zikotana ntwara inshoboramyambi.
Ingabo yanjye nayigize Rwabajyana mu mubande, Rwabusheke nishimye ubumanzi, none mbeshya urabaze Rutiyomba.
Nishe Gahurege ka Batarama n'abana be batatu, umugore aliyahura, n'igihe cya Mwendo na Nyagisenyi niteje amashyo y'abashakamba, ababisha sinabashobokera, mbashinze imbere mfite umuheto w'isarabwe.
Narafoye ngejeje ku cyuma, ni cyo nitiwe umukogoto nkigaragaza rukirema; alirahira Rutarakoranya impembe impambanaruhago, barahira kuzajya impaka nanjye Bukombe bw'impangaramiyogoro; igituma umutware wanjye andata mu yindi mitwe, nuko nanze kwiyegura umugabo impunzi ziyegura umugambi, ndi imanzi y'ubugabo sinsongerwa n'ibigarama.
Ingabo yanjye ni igitare ntitangwa n'iz'imihisi n'ibimburamateme rya Rutangamugabo ya Surubega n'iya Nkubito; iyanjye ngabo ni inshongore nta nshuro iyigarukana.
Ndi imparirwasibo ya Rukemasibo, nishe Rubashingamba arashe ingabo ya Mugemana, ndi inkubitarugamba ya Rutaganira, Mwitabanduru ndi Rubengampunzi.
Maak jouw eigen website met JouwWeb