INYAMIBWA Y’URUGERO RWIZA

 

Inyamibwa y’urugero rwiza

Ya Rugwizakulinda

Ndi indatwa nabyirukiye i Nduga

Sinikanga induru

Indengabaganizi bazi yuko ntagira ubwoba n’ubwira

Ubwo bulika simbwitaho.

Bamaze no kuba abatindi

Nyonga ntasiba kubahilika imitumbi

Ngo bitaba uliya batangangishaga

N’ingo zabo zabaye amatongo

Bamaze kuba abatindi

Ntibazasubira gutunga amagana

Alya magambo bavugaga yabaye mabi.

Imanzi igemana iminega yangize umwami

Umwaga nawuvanze n’icyusa

Nta kibumbe cyumva igishaje

Iki gihugu cyose ntawe ugishengera mu Bahenda

I Mbarara nahasanze urukundo

Barakorana abahinde

Bahera kuli Gashayo

Bageza ku ya gashora

Bashaka abatuye kuli Shingo

Ngo baze kwishongora i Ntora

Barantura n’inka z’ingaju

Bamulikiye inka z’ingweba z’amashyo.

Nyirazo Gashyonga aramperekeza

Angeza lya Ntonde na Kabura

Ndakabuza i Bwera bwa Ndizi

Barambona kuli Masaka

N’abasore baho bambaye kanzu.

Kabaka namusanze Kampala

Mpigutse kuli Mengo balishima

Ab’amashaza bose baliyanza,

Bati: utyara baba sebu !

Mbasubiza: agafayo.

Bati: jye bali.

Bati: dusenyutse kukuraba.

Mutesa ati: jangu.

Ati: tura wansi tunyenye gatona.

Nti: ese dutyara Nyakasera

Kwa Gare basi ya Bongeleza !

 

Mpageze bazana amasilingi

Yuzuye mu masandaka

Abanyarwanda bagiye yo

Bantura isawa y’igitangaza

Mbatumira n’abagiye Bushoga

Ngo baze gushengerera Rukabu

Bageze imbere yanjye bakoma mu mashyi.

Muli ilyo shyanga

Nahamaze ibyumweru bitatu.

Banyereka umuhanda ujya Toro

Ni ho nasanze abatutsi

Bakamenya no kwitondo

Tugiye kuganira

Barakumira igituku.

Mu gutaha nagarutse iya Kigezi

Ndeba uwo Kigeli yanyaze

Ndushabandi hamwe na Rwashamayiye

Hilya y’i Kiyanja cya Gashata

N’i Shabishabi za Nyamunyonyi

Abanyabusoro nabasanze i Kabare

Nyirabo Kayegesa aratumira

Abo kuli Kabeza barahurura

Na Kamwezi wazamutse

Kagarama na Rwimilinga

Baza bavuga yuko

Bahoranye na Rwabugili

Bangeza mu Bufumbira

Nirukira ku Bukamba kwa Bisamaza.

Baransanganira kwa Kamali

No mu Kibali kwa Kalima

Akalindi nkavuza mu Buliza

Bwa Kabuye na Jabana,

Baranyumva ab’i Jali

I Kigali bati: araje Rutijana !

 

Ku Ijuru lya Kamonyi

Babona umwami w’ingirakamaro

Mu Kabati ka Mpushi bavuza impundu

Mu mpinga y’i Kivumu banyumva i Gitarama

Mu bapadiri b’i Kabgayi

Babona mbyukuruka i Rwinyana rwa Karama,

I Kanazi ko ku Ntenyo

Banyumva i Ntinyinshi na Nyundo

Kuli Nyinya babona minuka

I Nyamagana ya Gitisi

Sinatinya Umuyange wa Kigoma

Ku Kigabiro cyo ku Mukingo

Babona minuka impinga ya Gasoro

Bati: aratashya mwene Musinga!

I Nyanza basanganira Rukabu

Ngeze mu Rukali ishako irakoma.

Zijya gusuka

Sezibera na Nyagasaza

Bansaganiza ingabe

N’inka y’ingororandogozi bazanye

Bati: uyu mwami wa Mwiza

Yizihiye Kalinga.

Maak jouw eigen website met JouwWeb