IMFIZI ICUMITANA IMISARE
Ndi imfizi icumitana imisare
Ya Rusengatabaro
Ndi umusore uhamye
Sindi ingaragu.
Ingogo nayibanje uruguma
Murabaze Ingangare
Ni we wasanze Ingabo y'Ingwizabigwi
Urugamba irwegereje icondo
Icumu naricumise uwayirasaga ibigondo.
Imfizi y'inkaka ya Nkanika
Ndi inkuba nabiza inkwaya
Inkurazo nkazuhira inkaba
Izo nkomeri zose zinkunda nk'aho ndi se.
Murabaze Rwubusisi
Mu ntambara yo kuri Rwasa
Narasanye kuri Kagurusu
Ntiyasubirwa n'igisare
Seruhuga akomeretse
Ndilima na Bombi bambonye ho inshuti.
Nishingiye gushira ubwoba
Ibwami babimpereye inka y'ingororano
Ngo ni jye wacyuye ingabo zabo
Ngoma iriya na Rutangira.
pp .71-72
Sipiriayani Rugamba. 1984. Abambali b'Inganzo Ngali. INRS: Butare, Rwanda
Maak jouw eigen website met JouwWeb