Rwanga kugwabira,
Rwa Mugenza ndi umukogoto w'amarere;
Umuronko narawamamaje,
Ubwo nyagira bene Rugaza nabamajije imisakura mbasanze iwabo;
N'uwo dusakiranye mbanza kumwesa, ijabo ry'ingunge rirashira.
Igikuba kiracika kwa Tabaro,
Ubukombe bw'inkuba nirahira narekeye!
Inkataza kurekera ya Rugombangogo ndi intwali,
Narabyirukiye gutsinda singanira nshaka kurwana,
N'ubwo duteye abahunde, nari mfite umuheto w'igitare
Nywuhimbajemo intanage,
Intambara nyirema mu gihugu cy'umuhinza nakivogereye.
Impunzi ijya guhebya umuhinza wo kuri Nkingo,
Iti: Za nka zo kwa bene Nyamihana tugiye kuzizira,
Zitewe n'umusore w'igikaka, yaje yikora ibitare bigakuka,
Yaje akimbagirira ku nkwaya,
Yaje ahabwa impundu n'abagore yacuje abagabo!
Indangamira kuvusha ya Ruhalirwashema,
Umuheto ukiza intore mu ntambara, sintana na wo.
Rwanga kugwabira rwa Mugenza, inyamibwa yaje aberwa n'umurinzi,
Umurego yarawamamaje inkenyababisha yaramukabuye,
Ubwo anyagiye bene Rugayi, yabamajije imisakura abasanze iwabo;
Ngo mbe rubanda, mwabonye umusore wicishije urunana?
Bati: Twamubonye twamushimye cyane,
Ni Inkotanyi cyane ya Rugina, ni Rugina rw'Ingangurarugo,
Yiciye ku gikumba, yicira ku gikoli.

Maak jouw eigen website met JouwWeb