Ibyivugo by'abana II

Ibyivugo by'abana III

 

 

Ibyivugo by'abana

1. Ndi Nkubito idatinya,
Ndi Nyambo sinkenga,
Mucyo wa Rutinywa,
Ndi umuhungu ntibyijanwa.

2. Nkubitiye umuntu mu gikombe,
Ndamuzamura mukubitira mu gahinga,
Ngo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije.

3. Ndi Nyamugendamubimbere,
Singenda mu b'inyuma,
Ni jye Nyambo yogeye.

4. Ndi agaca mu ziko ntigashye,
Ndi inkuba y' amaganga.

5. Ndi Gatobotobo ka Ndabateze,
Natega neza ndagatabaruka.

6. Nagiye ku rusenge
Ibitugu ndabitigisa
Imyambi ndayisukiranya,
Abo twari kumwe ndabacyaha
Nitwa Cyaradamaraye.

7. Nahagaze mu mpinga ndasa umwambi
Umukobwa arambona, ati:
Uno muhungu yarasa neza arakandongora.

8. Ndi akana k'amanyama ka Runyanyaga
Nanyanyagije imyambi mu rugo rwa Muvunyi
Ndi umuvunankokora wa Nkomati
Nice ngeze ku rugamba, nkarutera
Jye nyamibwa y' umutwe.

9. Ndi akavuzavuza, kavuza amacumu kakayavundereza,
Ndi umuhungu w'ishema.

10. Ndi inkubito idatinya
Ndi Nyambo sinkenga
Mucyo wa Rutinywa
Ndi umuhungu ntibyijanwa.

11. Ndi inkubito isanganwa igitero
Rwagitinywa ndi Imanzi,
Ndi umuhungu wemeye imihigo.

12. Ndi nyamugenda mu b'imbere
Singenda mu b'inyuma
Ni jye Nyambo yogeye.

13. Ndi Nyamuturukira intambara ku mutwe
Ngira ngo nyitere amacumu
Rwa Ntabashwa ndi umusore w'imbungiramihigo.

14. Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga,
Ndi inyamibwa idacibwa umutsi
Si ndi agatinya kuvuga ibigwi byanjye.

15. Ndi uwo baririmba ijabiro rigacya
Rukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.

16. Nkandagiye mu gikararanka
Agakambwe karikanga,
Nti: " Humura nyagakambwe
Ndi Mirindi y'abasore
Nyamuca mu gitaramo igitondo gitangaje
I Nyanza kwa Rudahigwa".

17. Rukamatamuheto rwa Mwiyahuzi
Nta rugamba adatwaraho ubugabo
Rukukumbashingwe rwa Mushimwa
Yakoze mu cyibo akuba icyinyo
Yari yarahiye Cyirima ko nta cyo yariye.

18. Umuheto wanjye ni igitare
Wumva igitero ukavuga ibigwi
Ingabo yanjye ni isuri
Isengatabaro ikingira iz' inkenzi
Bananiye Rukanikamugabo
Ndi uwaraye mu mihigo
Ndi Cyaradamaraye.

 

Ibyivugo by'abana (II)

1.Ndi agasiga kisize umutuku,
Nkitwa ikirashi cy'abahungu,
Nkitwa icya Rusengo.

2.Ndi bitugu ndi bigaragara ku iteme, ndi nyamurasa aho ngamije.

3.Ndi Bisogota ndi Bisogotanyi,
Nivugiye ku rusenge umwana yivugira mu nda ya nyina
Nta handi lyabonetse.

4.Ndi ingangare y'isata yasa abakinzi,
Milindi y'abasore, rubanzilizangabo.

5.Ndi inkubito isanganira igitero,
Mu gitaramo cy'abandi bahungu, ndi icyago.

6.Ndi inkubito isanganwa igitero,
Rwagitinywa ndi imanzi,
Ndi umuhungu wemeye imihigo.

7.Ndi inkubito y'abato
Nkubita ingamba zikerekerana.

8.Ndi rwanga kubanzilizwa
Mfite amacumu mu milindi y'abato,
Nkubita ingamba zikerekerana.

9.Ndi umulinda abikwiye,
Nishe abantu babili imyambi itaratura impumu.

10.Ndi uwo balirimba ijabiro rigacya,
Rukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.

11.Ni jye Gisuma cya Rusekabahunga,
Nyabarongo ba Rugina, ati: Urumva Nyirangabo ngo ndagira?
Ati: Ndumva jye Gisuma cya Rusekabahunga,
Nyabarongo ba Rugina.

12.Nishe ibihembe nica n'ibikungu,
nanirwa n'intwali zifite amacumu abili.

13.Nkandagiye agasaza agakambwe kaliranga,
Kati: kano kana ni agakenya
Nti: aha data si ndi agakenya, ndi agakinduzi ka Kigeli,
Ujye utarama ijabiro.

Ibyivugo by'abana (III)

1.Nkubise umunyagisaka amasaka arasimbuka,
Yiruka ajya kuyatora,
Nanjye niruka njya kumushahura.

2.Nkubitiye umugabo mu kazibaziba,
Akazizi karamurenga, biruka bajya ku mushaka,
Nanjye niruka njya kumushahura.

3.Rukamatamuheto rwa mwiyahuzi,
Nta rugamba adatwaraho ubugabo,
Rukukumbashingwe rwa Mushimwa,
Yakoze mu cyibo akuka icyinyo
Yali yarahiye Cyilima ko nta cyo yaliye.

4.Umuheto wanjye ni igitare wumva igitero ukavuga ibigwi,
Ingabo yanjye ni isuli, isengatabaro ikingira iz'inkenzi,
bananiye Rukanikamugabo;
Ndi uwaraye mu mihigo, ndi Cyaradamaraye.