Ibyivugo by'abagabo b'intwari II

Ibyivugo by'abagabo b'intwari III

Ibyivugo by'abagabo b'intwari IV

 

 

Ibyivugo by' abagabo b'intwari.

l. Igituma abahungu bankunda
Ni uko ndaza umutima ku myambi y' umuheto
Mu gitondo nkazawuzindukana.

2. Inyamibwa yo mu nziza ya Rutazirikanaguhaba
Umuheto udashyirwa isuri imbere
Nawugize mana y' abagabo
Nta wanjye ukomereka nywufite.

3. Ndi inkotanyi Rugambwa
Icumu rihashya abatanazi
Icyatumye nditonesha
Ni uko narigeranye ku rugamba
Si irigurano ni irivaruganda.

4. Ndi Inkubito idakubana mu nkera nk' inkenzi
Rukabu mu z' umutwe ndi Rugina bifuza
Iyo natabaranye impenzi impunzi ziriyombana
Ndi Rutagerukana inkubito mba mu z' umutwe.

5. Ndi Inshongore ikomeje urwego mu rugerero
Rwema si ndi umuhisi
Umuhungu udakubana mu bahunga
Urugamba rugamburuza abatwigimba.

6. Ndi intwari ibanza guhiga
Imanzi ihimbaza urugamba
Ruhirimbana mfite inkubito
Rusizana aho barasana
Ndi rudasumbwa tugeze ibwami.

7. Ndi Minega icyaha induru
Rubabazigitero, Inyamibwa y'abankunda
Rwema rw' umutwe ndi Ingenzi ibamenera.

8. Ndi Mvutaguranamitari ya Rutamu rw' isabutanga
Uwo abatware bakundira icyusa
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

9. Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe
Imfizi irwana ishyaka ishyanga baranyifuza
Ngo ndi Mirindi imenera ingabo.

10. Ndi Rukanikamakuza
Ndi Nyirimbaraga y' ishyaka
Ishyanga ntibaranshira amakenga
Ndi inshongore ikaraga ababisha
Ndi Ruti rutavaruka n' amahanga.

ll. Ndi Rwamarnara mu ntambara
Rwamutagisha imitwe y' Imenerarugamba
Iyo nzirimo ntizikubana
Ngungiza amahina.

12. Rubabaza kubarusha rugumaguza ingango
Rushenguraninkindi
Inkuba idasongerwa nishe Sumiranya.

13. Rusakaraninkubito Rwagitinywa
Inyamibwa yo muri izo nkuba
Ndi Ruri rimbwa ahananiye indi mitwe.

14. Ruri bataramana inyuma
Ruboneka mu b' imbere
Rusatira aho twateye
Rutagarukanwa n' inshuro.

15. Mugabo umenera inteme
Mu ntambara iteye ubwoba
Yishe nyir' ibiti
Yiciye Nyamikingo umwami yamutumye
Yishe na Rugina rwa nyir' icyahi.

Ibyivugo by'abagabo b'intwali (II)

1.Impindanyamugabo ya Mpabuka,
Ntwara amacumu asohoka mu ngabo.

2.Ingabo yanjye ni isuli ibana n'iya Rusanganirantambara,
Iyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka,
Ababisha banyita Rukenyantambara.

3.Ingare ya Ruhanga ndatsa rugashya.

4.Inkomeza kulinda ikubitana ishema n'isheja ry'abato,
Ndindana ingabo.

5.Inyamibwa ikwiye Musinga, ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w'urusobe.

6.Inyamibwa yo mu nziza, ya rutazilikana guhaba,
Umuheto udashyirwa isuli imbere, nawugize mana y'abagabo
Ntawanjye ukomereka nywufite.

7.Iyanjye ngabo ni igitare ibana n'iya Rutambikamugabo.

8.Ndi igikwerere maze guhama, ndi ubukombe butava izuba,
Ndi nyamutera inka kureta.

9.Ndi igisagara cy'ubukombe kidakomwa imbere n'abashakamba.

10.Ndi impalirwasibo ya Rukemasibe, simpunga zicana.

11.Ndi impuruzwa y'impezamihigo, rudasubizwa n'induru,
N'ubu mu mahanga baracyandilimba,
Ngo icumu lyanjye ni rudahararukwa n'intoki.

12.Ndi inshogozamugabo, niciye mu ntanzi,
Abatari intore intambara irabagarukana.

13.Ndi ingorabahizi nisheshekajeho inkindi, ndi ruti batinyira ubutwali

14.Ndi inkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara,
Intore itumirwa aho rwaremye, ndi rutsirika ababisha igihumbi turwana.

15.Ndi inkubito ya Rutikurana, Rwagitinywa icyaga cy'inkwaya,
Rutaganira n'icyangwe, ndi Rucyaha igitero.

16.Ndi intore ya Nyantabana, ntawe undinda iyo mfite umuheto.

17.Ndi Mihosho ya Rutare, ndi rutaramana guhiga,
Rutirengagiza induru, intwali nshaka kwuhira indekwe.

 

Ibyivugo by'abagabo b'intwali (III)

1.Ndi Minega icyaha induru Rubabaza igitero,
Inyamibwa y'abankunda
Rwema rw'umutwe ndi ingenzi ibamenera.

2.Ndi Minega idasa n'impunzi, intambara isezeye abayisalika,
Rwamwaga nsezera ingabo.

3.Ndi Minega ya Rubimbulirangabo, sintiya gukotana ikobe livuze.

4.Ndi Minega ya Rugambwa, ndi rukanika abo ndusha kuba umutwe.

5.Ndi Mutarugera wa Rugina, ishyanga mpagomwa umusore.

6.Ndi Mvutaguranamitali ya Rutamu rw'isabutanga,
Uwo abatware bakundira icyusa,
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

7.Ndi Ngoga ihanikira abatinyi, abatali aho rukomeye bakubirwa inyuma.

8.Ndi Ngoga ya Rugango, urugangazi mpindana umwaga.

9.Ndi Nkubito ilirimbwa ku iteme ya Rutanguranwashyaka,
Ndi ruti rwemeye amahina,
Ndi Ngoga bavuga imbaraga ya Rubabazandongozi.

10.Ndi Nyamuhurura bahunga, wa Ruhozamihigo, ndi Ruboneza ayera ibirenge.

11.Ndi Nyamukabukira ilidahemba, lyajya guhemba ligahetura.

12.Ndi Nyamutikura inshuro ibigembe wa Rugemanduru,
Umugirwa w'urugamba narukenesheje banyaga Inyagirabahizi.

13.Ndi Rudacogozwa n'abafozi, nikingiye ingabo itanyeganyega.

14.Ndi Rudakenga bavuga imihigo, rutaganira nsumba ibigarama,
Inkebamugabo ya Bigaga, narashwe mu biganza mvuna igaju lya Munana.

15.Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe,
Imfizi irwana ishyaka, ishyanga, baranyifuza,
Ngo ndi Milindi imenera ingabo.

16.Ndi Rugaragara urugamba rukomeye,
Ndi rusesa igitero igitondo kigatangaza.

17.Ndi Rugaragara mu z'imbere, rushinguka mu z'inyuma,
Ruterabwoba, Sebuharara Nkombe ya Rugina
Nimanye inka mu nkoko, inkomere zinyita Rugina.

18.Ndi Rukanika amakuza, ndi Nyilimbaraga y'ishyaka,
Ishyanga ntibaranshira amakenga,
Ndi inshongore ikaraga ababisha, ndi ruti rutavaruka n'amahanga.

19.Ndi Rukelikibaye amasonga abaliriza iyo bicika.

20.Ndi Rusakara nkubita inshuro rwa Ngabo nziza,
Niciye ku cy'ihubi, abahungu bahurura bantabaye,
Nkitwa inkerarugamba itagamburura mu mihigo.

21.Ndi Ruti rutavaruka n'amahanga, abo mu mutwe wacu baranyifuza,
Ngo yaje Rukabu bisunga isonga batijana.

22.Ndi Rutinywa rutima intambara igicuza, ndi icyaga kibageruza.

23.Ndi Rwamamara mu ntambara,
Rwa Mutagisha imitwe y'imenerarugamba,
Iyo nzilimo ntizikubana ngungiza amahina.

24.Ndi Rwema rw'abahizi, rwogezwa n'abagabo rwa mucurankumbi,
Abanyamahanga bangize indahiro.

25.Ndi Rwigerezaho intwali zisalitse,
Ndi nyamuca aho batinya wa Rubuza imanzi gutabara,
Ndi ruti ruhorera abishwe n'imyambi.

 

Ibyivugo by'abagabo b'intwali (IV)

1.Ndi Rwogezwa n'ingabo rwa Ngango,
Singarambira urugamba nka rubanda rw'inganizi,
Ntwara amacumu adahemba.

2.Ndi umunihuzaruti wa Rutamu urugamba dutonganye ntirutaha,
Ndi rubalirizakobe.

3.Ndi umuzibanduru wa ruzingandekwe, ntwali imena urugamba
Iyo nyibanguyemo amakuza abatali isibo barasigana, nkarwigiraho na Nkubito.

4.Ndi uwo amahina adakura umutima,
Uwo imbambanyi zikundira kwizera wa rwuhirandekwe,
Ndi umutegeka w'intambara intore zangize uwo kulinda.

5.Ngoga yasiliza mu masoko, Ntare yasanze ndi rusumbanyamugabo

6.Nibiliye mu iteme niburukira mu itabaro,
Intukura nyikuye mu za Matama,
Umubisha mutambika ku ruhembe rw'umuheto.

7.Nyahuzi y'amacumu ndi rutinyirwa amakuza,
Iyo ngeze mu gitaramo nta mutware umvugana impuhwe,
Ndi Mwaga w'Indinda.

8.Nyamuturuka intamabara ku mutwe,
Nyitera amacumu ngira ngo idakira uwa Rugemahabi,
Ndi Njyarugamba.

9.Nyili umuheto w'imfuruta nawukubise umuhima ku nda,
Umuhimakazi arayidoda, nkaba rukindurambavu.

10.Rubabaza igitero rucyaha abaganizi, inyamibwa idatinya,
Ntera inshuro ntigaruka.

11.Rubabaza kubarusha, rugumaguza ingango,
Rushengurana inkindi, inkuba idasongerwa nishe Sumiramya.

12.Rucumitanamifuka rufungulira amaco,
Icyo abandi bamukundira ntacikwa n'uwo yahamije.

13.Rudakenga bavuga imihigo, rukemampunzi batijana,
Ndi inkuba irakazwa n'induru.

14.Rudatsikira yumva induru rwa Nyandekwe,
Ndi indongozi y'urugamba, iyo ruvutse ngenda imbere.

15.Rugaragara ahananiye ingimbi rwa Ngabo nziza,
Nkubita urugamba rugishyikirana, nkaba ruhindananjunga intwali y'ibanze.

16.Rusakarana inkubito Rwagitinywa,
Inyamibwa yo muli izo nkuba, ndi rulirimbwa ahananiye indi mitwe.

17.Rushimutamuntu rwa Nyamashara,
Imfizi y'icyaga kandi ndi ingare y'ingalika mu mahina,
Nkaba imfizi itsinda bihinanye, ndi ruburamanywa Rwagitinywa.

18.Rutabura ubugabo ngeze mu babisha,
Rwagitinywa Rugina ntibamburanya,
Itabaro ndihoramo jye nyamibwa y'umutwe.

19.Rutaganira nenze ingabo, rusuzuguza abo twahigiye gusohoka,
Ndi imanzi mberewe n'umurera.

20.Ruti bataramana inyuma, ruboneka mu b'imbere,
Rusatira aho twateye, rutagarukanwa n'inshuro.

21.Rwigerezaho nkumbuye kuba intwali,
Rwa Nyilimbirima ntwara imbibi y'umukore, sinyigura umukinzi,
Niciye mu rwamu rw'imbunda, imbungiramihigo zizi icyo nazimaliye.

22.Rwononamirera rwa Mugema, ndi ikibyiruke cy'inzovu,
Narasaniye mu bikombe ibitare birakuka,
Abo mu gicu birahira Rwahama rw'i Muganza.

23.Mihigo itikura isuli igasandaza n'uyikinze, si ndi isibo muli izi ngabo
Uwarobanura ingenzi yambanza jye nyamibwa.

24.Mugabo umenera intore mu ntambara iteye ubwoba,
Yishe nyir'ibiti, yiciye Nyamikingo umwami yamutumye,
Yishe na Rugina rwa nyir'icyahi.

25.Muribuzi wa Rumanzi inyota y'amacumu;
Runyagiramihana n'ubu ni ingwe, akumira urugamba,
Ni inkerarugamba itagamburura.

26.Munyurangabo wa Rugango, rugandura amakuza,
Mbona amakombe y'ibyuma nkarwanira kuyasanga.

27.Munyurangabo wa Ruhuta, umuhungu sinitalika intambara zambonyeho Rugina.

28.Wambajije Mudakikwa na Mukikwababisha,
Iyo nshatse kubura indekwe nsa n'inkangu y'i Buhoma.

Maak jouw eigen website met JouwWeb