Umuheto wanjye iyo waramvuwe ni mu Nyanama ya Tare,
Abatanazi bo mu Itegero bawuteraniraho n'ingongo,
Batumira mwene wabo Misereri ngo aze kuwusezera urubibi.
Mbonye ko rubanda bawurangamiye ubwiza,
Sinagamburura nk'umukinzi,
Inkindi bayimpa mfite impambara,
Impuruza ivuze ndayivuna,nti:
"Tunga,nguyu Rukomerwa uzanye n'Inkura-muruge,
Ubwo nashyikiliye inkwaya mukure umwimilizi imbere,
Imbungiramihigo turatabaye n'umutasi
Balibashyize mu ngerero zo kwa bene Mbaga
Sinareka ageza imbavu hasi;
Iz'Imbabazamahanga nzigenda ku isibo,
Ndi usanze nsakiranye n'ufite impenzi ntiyarushya angisha impaka.
Ingamba nziremera hejuru y'iteme
Nagiye impaka n'umukinzi atungukanye ingabo y'isuli
Ngo sinayimusandariza hejuru.Nti:
" Bona, niba warayisize intobo,ndayihamya intanage,
Intambara ikugere ku mubili.Ati:
"Namenyereye gukinga ingabo y'umutamenwa,
abakogoto ntimunkura umutima." Nti:
"Nyamuturukwaho n'imbaraga, ubwo nyirurubika ubutwari
Iri tabaro urarigiriramo amakuba
Tumaze gukomeza urwango
Urwego rw'inkokore ndukomeza mu nkwaya
Inkuba zirakubita hejuru y'umurera
Aho bayiremeye amabara mpatobora imyenge
Imyambi imushinga ku mutima
Maak jouw eigen website met JouwWeb