INTWARI ZA KERA (KUGERA KURI KIGELI IV RWABUBILI)
Dore zimwe mu ntwari zo hambere (cyane cyane izo ku ngoma ya Kigeli Rwabugili twabashije kumenya. Niba hari izindi ntwari muzi, ntimushidikanye kutugezaho amazina yazo ( bonjour_fr21@yahoo.fr )
- Bacondo ba Ntasangirwa ??? (grand guerrier)
- Bandora ba Rubirika
- Bicaho bya Ndungutse = Rwadukana-kurinda
- Biganda bya Rwamuhunga = Uwo abatware bogeza
- Bigilimana bya Barahira = Mishahi-ya-rukamwa
- Bigwabishinze bya Migaruka = Rugaragara-mu-b’ingenzi
- Bihutu bya Nyilimigabo, grand-frère de Nturo, celui-ci chef des Intaganzwa.
- Birara bya Rwakagara
- Bisangwa bya Rugombituri (Migambi) = Ruhangariza-mitwe
- Bitangimpuruza bya Ritararenga
- Bugonde (grand guerrier)
- Cyaka cya Bihutu = Rudashobokera-umwimirizi
- Gacamwenya ka Rubulika = Inkaraga-munega
- Gahima ka Nyagahinga
- Gakwavu ka Gacinya ?
- Gakwavu ka Shyirambere
- Gashagaza ka Shumbusho = Rwema-muri-zo
- Gashamura ka Rukangirashyamba
- Gashegu ka Ntizimira = Inyamibwa-Kigeli-yahisemo
- Gasore ka Kabatende = Rubimbuza-intambara-imbaza
- Gihana cya Gacinya
- Gihanamusango cya Rukangabayombe = Rukunga-ncuro
- Giharamagara cya Rwakagara
- Ibare rya Gihamire(inkota y’i Mbilima… )
- Ikinani cya Ndoli (Umugaba w’Igitero cy’i Bumpaka).
- Kabahigi ka Shumbusho
- Kabaka ka Kayagiro = Runanirabaganizi
- Kabare ka Rwakagara
- Kabeja ka Gashonga = Nyamutera-incuro-ibigembe
- Kabeja ka Nyiriminega
- Kamanzi ka Byabagabo
- Kamanzi ka Milimo, directeur des combats des Inshozamihigo, 2e compagnie de la Garde Royale.
- Kamuzinzi ka Buki = Rutikura-amakuza-ahica
- Kampayana ka Nyantaba = Rutajabukwa-n‘imitima
- Kanimba ka Ruzima = Inshingwa-miheto
- Kanuma ka Byabagabo = Ruhashya-nduru
- Kanyamibwa ka Nyagahinga
- Kanyamuhungu ka Mugarura
- Kayijamahe ka Sayinzoga = Rwego rwo mu Nshozamihigo
- Kayijuka ka Nyantaba (yari azi iby’ubwiru)
- Karugu ka Ntizimira = Intore yanyuze imitwe
- Kavumvuli ka Rwarinda = Imbanza-mu-myambi
- Kinigamazi cya Kabatende
- Mabago ya Rwayega
- Mbonyuwontuma wa Murengezi = Rukiza-ngabo uwa Kirenga
- Mbwana ya Bidaga = Incyaha-babisha
- Mpamarugamba rwa Mutijima = Rutagerura-kuba-ingenzi
- Mugugu wa Shumbusho
- Mugunguje wa Rwayega
- Muhamyangabo wa Byabagabo ??
- Muhigirwa wa Rwabugili
- Muhigirwa wa Rwamwejo
- Muhindangiga wa Rwamweju = Umwanzi w’ababisha
- Mukemba wa Mbonyuwontuma
- Muremyabugabo wa Ndungutse
- Murimbi wa Sendirima = Imbimbura-kurusha
- Murinzi wa Nyiragisasirintore = Uwiciye ku rurembo rwa Nyamizi
- Mushamba wa Sayinzoga/ "Rugambwa abagabo biga ibirindiro rwa Gitinnywa ndi Indatwa y'Ingangurarugo nahamije Rukoni kwa Cyagukemwa ndamumenesha aramuka ahunga nibyo niyerekanye i Kigali Kigeli duhuriye i Nyamirambo".[ Icyi cyivugo tugikesha umusomyi wasuye uru rubuga; ni nawe wavumbuye ikosa ryari mu izina ry'iyi ntwari kuko twari twaranditse Mushumba wa Sayinzoga. Turamushimiye].
- Muvunandinda wa Gafiligi = Uwiciye Gahanda na Bugarwe
- Ndabarinze ya Nyagahinga
- Ndibyaliye ya Mbagaliye (Umugaba w’ibitero bitatu ku ngoma ya Rwabugili : Mu Lito; ku Ijwi, ku Buntubuzindu)
- Ngamije ya Rudakemwa (rwa Sakufi) = Rushigisha-ay‘ibigwari
- Ngirumwami ya Nyamubyeyi = Rukômêra abatari isibo
- Nsezeramitwe ya Rutembya = Incyahabaganizi
- Ntambara ya Rubindo = Rugumagura-mirera
- Ntizimira ya Musuhuke = Cyoko-cy‘imikore
- Nturo ya Nyilimigabo
- Nturo ya Bacondo = Rusengatabaro
- Nyagatoma ka Gashonga w’Umupfizi (Gapfizi ka Yuhi III) = Intoranwa-y‘urugamba
- Nyamihore ya Rufifi
- Nyamudede wa Gahumbi = Ruhambana-cyuma
- Nyamuhenda wa Kajeje = Rugwiza-ngoga (Umugaba w’Igitero cy’imigogo; yari azi iby’ubwiru)
- Nyamushanja wa Rwakagara
- Nyaruvunge rwa Rubulika = Imvunga-mihana
- Nyemina ya Nyantaba = Umurungi-wa-Rugombamirambo
- Nyilimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana cya Mibambwe III Sentabyo
- Nyilindekwe ya Mafubo
- Nyilingango ya Nyagahinga = Inkâka-iniga-ababisha
- Nyilingondo ya Bapfumu = Indatwa-muri-Rwahama
- Nyirumukumba wa Serubabaza
- Rubanguka rwa Kabaka = Inyatanyi y‘umugabo
- Rubega rwa Sayinzoga = Imboneza-cumu uwa Munanira
- Rubibi rwa Kayiru = Rwamukore umusore wo gusanganwa
- Rugango rwa Nyagahinga = Rurinda ruhoza inkwaya mu mihigo
- Rugerabicu rwa Runigi = Indindana-makuza
- Rugeramibungo rwa Sekajeje = Umugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajomwa
- Ruhararamanzi rwa Shumbusho = Ingesa-binyita
- Ruhinankiko rwa Kanyamugenge
- Ruhinankiko rwa Rwakagara
- Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu
- Rukara rwa Bishingwe
- Rukemampunzi rwa Gacinya = Impunga-yîsha-uruti
- Rumashana rwa Mbonyuwontuma
- Runiga rwa Nyirurukore = Ruvusha Inshozamihigo zivuna
- Runiga rwa Sagahutu = Nyamukaburwa-n’imbûzi
- Runiga rwa Serutabura = Rwicanyi-umurega-ncuro
- Rusharaza
- Rusumbasibe rwa Serutabura = Rubimbura-aharuhije-imihisi
- Rutaburingoga rwa Ndungutse = Intwari y’inyatanyi
- Rutaremara rwa Ndagano(inkota y’i Mbilima… )
- Rutebuka rwa Katabirora = Imvumereza-ruge ya Rutagungira
- Ruteranayisonga, fils de Ntizimira
- Rutikanga rwa Nkuliyingoma : Umwiru grand-intronisateur.
- Rutore rwa Sagatwa = Mugabo ugendera inkomeri neza
- Rutuku rwa Sayinzoga = Impenda-y’imiheto
- Rutsindura rwa Nyamugabo = Nyamukubita incuro agahina
- Ruyundo rwa Kajeje = Indengerabakinzi
- Rwabatambika rwa Ndamutsa
- Rwabigugu rwa Kanyaruguru = Rwirabura-banze
- Rwagitare rwa Runanira = Nyamubanza igisagara ibubisha
- Rwakagara ka Gaga
- Rwakibibi rwa Kanyamurinja = Inkundirwa-gukina
- Rwakigarama rwa Nyamushanja (inkota y’i Mbilima…)
- Rwakigarama rwa Shinganya = Ruvusha Inshozamihigo zivuna
- Rwakirangwa rwa Bushaku = Intwari-itazi-kugîsha
- Rwampembwe rwa Nkusi
- Rwangampuhwe
- Rwangeyo rwa Nyilindekwe = Ingarika-mu-mahina
- Rwanyonga rwa Mugambambere = Rutenguramivu
- Rwayitare rwa Rutishereka = Rwagihuta
- Rwidegembya rwa Cyigenza = Indekerera-kuvusha
- Sebagangali ba Runanira = Ruhana-mifuka
- Sebaganji ba Bukwege
- Sebajura ba Rwakagara (se wa Kamananga) = Rwantarindwa
- Sebuharara bwa Rwampembwe. [Wa musomyi twavuze haruguru yongeye kutwibutsa ko igisingizo "Nkombe-ya-Rugina" ari icya Sebuharara bwa Rugina wo mu ngabo z'Intarindwa, akaba yarabayeho ku ngoma ya Cyilima Rujugira. Yanatugejejeho kandi na rimwe mu mabango y'icyivugo cye:
"Nkombe ya Rugina Nkomereze Inkiko ya Rugimbabahizi Ingoma yanyise Mudahindagara"
].
- Sebushumba bwa Nyagahinga = Rudahiga-ibinyoma
- Sehene rya Rwabanda = Rubandana
- Sekanyambo ka Barahira = Inyamibwa-y’i Musimba
- Sekidamage cya Bihutu bya Nkusi = Umurenzi wo kuri Kirwa
- Semwaga wa Garuka = Imfizi-uwa-garuka
- Senyakazana ka Mushyo (yari azi ibyerekeranye n’ubwiru)
- Seruhira rwa Karonkano
- Seruzamba rwa Ikinani cya Ndoli ya Biraboneye (Commandant de l’expédition du Bushubi)
- Sezibera wa Rutikanga (yari azi iby’amabanga y‘ubwiru
- Shabikobe bya Sebitobyi = Rudahinyuka
- Simpunga ya Kanyamuhungu = Mugabo-umenera-bose
- Zimulinda rya Semulima wa Sayinzoga (Commandant de l’expédition du Kanywilili) = Rwegereza abatwara inkwaya (membre des Inshozamihigo, héros de son propre arc)
- Kabaka ka Kayagiro = Runanirabaganizi
- Nturo ya Bacondo = Rusengatabaro
- Shabikobe bya Sebitobyi = Rudahinyuka
- Ruyundo rwa Kajeje = Indengerabakinzi
- Rubega rwa Sayinzoga = Imboneza-cumu uwa Munanira
- Ngirumwami ya Nyamubyeyi = Rukômêra abatari isibo
- Rubanguka rwa Kabaka = Inyatanyi y‘umugabo
- Biganda bya Rwamuhunga = Uwo abatware bogeza
- Bigilimana bya Barahira = Mishahi-ya-rukamwa
- Kanimba ka Ruzima = Inshingwa-miheto
- Kampayana ka Nyantaba = Rutajabukwa-n‘imitima
- Nyagatoma ka Gashonga w’Umupfizi (Gapfizi ka Yuhi III) = Intoranwa-y‘urugamba
- Sekanyambo ka Barahira = Inyamibwa-y’i Musimba
- Kabeja ka Gashonga = Nyamutera-incuro-ibigembe
- Cyaka cya Bihutu = Rudashobokera-umwimirizi
- Nyaruvunge rwa Rubulika = Imvunga-mihana
- Sebuharara bwa Rwampembwe = Nkombe-ya-Rugina
- Nsezeramitwe ya Rutembya = Incyahabaganizi
- Rwidegembya rwa Cyigenza = Indekerera-kuvusha
- Sebagangali ba Runanira = Ruhana-mifuka
- Ntizimira ya Musuhuke = Cyoko-cy‘imikore
- Kavumvuli ka Rwarinda = Imbanza-mu-myambi
- Runiga rwa Nyirurukore = Ruvusha Inshozamihigo zivuna
- Rwakigarama rwa Shinganya = Ruvusha Inshozamihigo zivuna
- Kamuzinzi ka Buki = Rutikura-amakuza-ahica
- Gihanamusango cya Rukangabayombe = Rukunga-ncuro
- Gacamwenya ka Rubulika = Inkaraga-munega
- Runiga rwa Sagahutu = Nyamukaburwa-n‘imbûzi
- Rwakibibi rwa Kanyamurinja = Inkundirwa-gukina
- Murimbi wa Sendirima = Imbimbura-kurusha
- Rusumbasibe rwa Serutabura = Rubimbura-aharuhije-imihisi
- Mpamarugamba rwa Mutijima = Rutagerura-kuba-ingenzi
- Nyiringondo ya Bapfumu = Indatwa-muri-Rwahama
- Rwakirangwa rwa Bushaku = Intwari-itazi-kugîsha
- Rukemampunzi rwa Gacinya = Impunga-yîsha-uruti
- Semwaga wa Garuka = Imfizi-uwa-garuka
- Karugu ka Ntizimira = Intore yanyuze imitwe
- Gashegu ka Ntizimira = Inyamibwa-Kigeli-yahisemo
- Rugerabicu rwa Runigi = Indindana-makuza
- Gasore ka Kabatende = Rubimbuza-intambara-imbaza
- Rwabigugu rwa Kanyaruguru = Rwirabura-banze
- Runiga rwa Serutabura = Rwicanyi-umurega-ncuro
- Sekidamage cya Bihutu bya Nkusi = Umurenzi wo kuri Kirwa
- Nyemina ya Nyantaba = Umurungi-wa-Rugombamirambo
- Muvunandinda wa Gafiligi = Uwiciye Gahanda na Bugarwe
- Bigwabishinze bya Migaruka = Rugaragara-mu-b’ingenzi
- Rugeramibungo rwa Sekajeje = Umugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajomwa
____________________________________________________
- Bandora ba Rubirika
- Bicaho bya Ndungutse = Rwadukana-kurinda
- Birara bya Rwakagara
- Bisangwa bya Rugombituri (Migambi) = Ruhangariza-mitwe
- Bitangimpuruza bya Ritararenga
- Gahima ka Nyagahinga
- Gakwavu ka Shyirambere
- Gashagaza ka Shumbusho = Rwema-muri-zo
- Gashamura ka Rukangirashyamba
- Kabahigi ka Shumbusho
- Kabare ka Rwakagara
- Kabeja ka Nyiriminega
- Kamanzi ka Byabagabo
- Kanuma ka Byabagabo = Ruhashya-nduru
- Kanyamibwa ka Nyagahinga
- Kayijamahe ka Sayinzoga = Rwego rwo mu Nshozamihigo
- Kinigamazi cya Kabatende
- Mabago ya Rwayega
- Mbonyuwontuma wa Murengezi = Rukiza-ngabo uwa Kirenga
- Mbwana ya Bidaga = Incyaha-babisha
- Mugugu wa Shumbusho
- Mugunguje wa Rwayega
- Muhigirwa wa Rwamwejo
- Mukemba wa Mbonyuwontuma
- Muremyabugabo wa Ndungutse
- Murinzi wa Nyiragisasirintore = Uwiciye ku rurembo rwa Nyamizi
- Muhindangiga wa Rwamweju = Umwanzi w’ababisha
- Mushumba wa Sayinzoga
- Ndabarinze ya Nyagahinga
- Ntambara ya Rubindo = Rugumagura-mirera
- Ntizimira ya Rwakagaba (Rwakagara ?)
- Nturo ya Nyilimigabo
- Nyamihore ya Rufifi
- Nyamudede wa Gahumbi = Ruhambana-cyuma
- Nyamuhenda wa Kajeje = Rugwiza-ngoga
- Nyilindekwe ya Mafubo
- Nyirumukumba wa Serubabaza
- Nyilingango ya Nyagahinga = Inkâka-iniga-ababisha
- Rubibi rwa Kayiru = Rwamukore umusore wo gusanganwa
- Ruhararamanzi rwa Shumbusho = Ingesa-binyita
- Ruhinankiko rwa Rwakagara
- Rumashana rwa Mbonyuwontuma
- Rusharaza rwa Ruziga rwa Sayinzoga = Intwari yogejwe no kurinda
- Rutarindagira rwa Rutishereka
- Rutebuka rwa Katabirora = Imvumereza-ruge ya Rutagungira
- Rutore rwa Sagatwa = Mugabo ugendera inkomeri neza
- Rutsindura rwa Nyamugabo = Nyamukubita incuro agahina
- Rutuku rwa Sayinzoga = Impenda-y’imiheto
- Ruyundo rwa Kajeje
- Rwabatambika rwa Ndamutsa
- Rwagitare rwa Runanira = Nyamubanza igisagara ibubisha
- Rwayitare rwa Rutishereka = Rwagihuta
- Rwampembwe rwa Nkusi
- Rwangampuhwe rwa Nkangura = Inkikabahizi
- Rwangeyo rwa Nyilindekwe = Ingarika-mu-mahina
- Rwanyonga rwa Mugambambere = Rutenguramivu
- Sebajura ba Rwakagara (se wa Kamananga) = Rwantarindwa
- Sebushumba bwa Nyagahinga = Rudahiga-ibinyoma
- Sehene rya Rwabanda = Rubandana
- Seruhira rwa Karonkano
- Simpunga ya Kanyamuhungu = Mugabo-umenera-bose
- Zimulinda rya Semulima wa Sayinzoga (Commandant de l’expédition du Kanywilili) = Rwegereza abatwara inkwaya (membre des Inshozamihigo, héros de son propre arc)
- Rugango rwa Nyagahinga = Rurinda ruhoza inkwaya mu mihigo
- Ngamije ya Rudakemwa (rwa Sakufi) = Rushigisha-ay‘ibigwari
- Rutaburingoga rwa Ndungutse = Intwari y’inyatanyi
_________________________________________________________________
- Gihana cya Gacinya
- Gakwavu ka Gacinya
- Nyilimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana cya Mibambwe III Sentabyo
- Bihutu bya Nyilimigabo, grand-frère de Nturo, celui-ci chef des Intaganzwa.
- Sebaganji ba Bukwege
- Kamanzi ka Milimo, directeur des combats des Inshozamihigo, 2e compagnie de la Garde Royale.
- Ruteranayisonga, fils de Ntizimira
- Nyamushanja wa Rwakagara
- Rwakigarama rwa Nyamushanja (inkota y’i Mbilima…)
- Ibare rya Gihamire(inkota y’i Mbilima… )
- Rutaremara rwa Ndagano(inkota y’i Mbilima… )
- Kanyamuhungu ka Mugarura
- Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu
- Muhamyangabo wa Byabagabo
- Seruzamba rwa Ikinani cya Ndoli ya Biraboneye (Commandant de l’expédition du Bushubi)
- Rutikanga rwa Nkuliyingoma : Umwiru grand-intronisateur.
- Rukara rwa Bishingwe
- Bacondo ba Ntasangirwa (grand guerrier)
- Bugonde (grand guerrier)
Senyakazana ka Mushyo, Nyamuhenda wa Kajeje, Sezibera wa Rutikanga, Kayijuka ka Nyantaba; tous 4 détenteurs éminents du Code ésotérique.
IMIHIGO YA NYILINGANGO NA RWABUGILI
(Ibango ryavanywe mu gitabo kitaratangazwa cyanditswe na Ignace Ntagengerwa, cyitwa Urwamo rw'impundu - La symphonie royale)
Nyilimigabo yari icyamamare
Agakundwa n’Umwami
Ntatinye kumuvuguruza
Uwo yanze agatangwa
Uwo akunze agatunga !
Hari undi mutware
Na we akaba umutoni
Akitwa Nzigiye ya Rwishyura
Akagira n’umuhungu
Witwaga Rwatangabo.
Nzigiye aramurambagiriza
Amusabira umukobwa
Witwaga Mutegaraba
Kwa Gacinya ka Rwabika.
Naho Karugu ka Ntizimira
Ashyingirwa n’Umwami
Ahabwa Karunganwa ;
Ibirori by’ubukwe bwabo
Byizihizwa kuri Kigali
Maze umuvandimwe wa Karugu
Gashegu ka Ntizimira
Akagira urubavu runoze,
Acinya umudiho baratangara
Kigeli arahimbarwa bihebuje
Amuhemba kumuha umugore
Umukobwa wo mu Banyiginya
Usangiye isano n’Umugabe
Amugabira Mutegaraba
Wa mukobwa wa Gacinya
Umwuzukuru wa Gahindiro
Wari warashimwe na Rwatangabo.
Ibirori bitararangira
Yohereza intumwa i Jali,
Rwakajabana rwa Mbabaliye,
Ngo agende yihuta
Amuzanire Mutegaraba
Gashegu ahite amurongora.
Aho ibirori birangiriye
Ntizimira yaka ikiruhuko
Yigira iwe i Kinunu.
Gacinya agira impungenge
Atinya uburakari bwa Nzigiye
Maze ajya kumwiguraho
Amuha inka cumi n’esheshatu
Z’amahembe maremare ;
Nzigiye arazishima
Umujinya we ukabije
W’uko yambuwe umugeni
Awerekeza kuri Ntizimira
Amwita nyirabayazana
Arahira kuzihorera !
Ubwo Nzigiye yari ibwami
I Gitovu na Mpemba
Arega Ntizimira ku mugaragaro,
Ati «urumve Nyagasani:
Urupfu rwa Nyilimigabo
Ntirwavuye ku mpanuka
Rwatewe na Ntizimira
N’inshuti ze zizwi na bose
Zirimo Nkundukozera
Na Kinigamazi cya Kabatende
Uyunguyu uherutse
Kugabira Nyaruguru.
Icyabateye icyo cyaha
Ni ishyari bagiraga
Bamuhora ubutoni
Yabarushaga kuri Kigeli !
Bumvise iby’igitero
Bacura uwo mugambi
Wo kugambanira Nyilimigabo
Mu guca ingabo mo ibice
Bamwima iz’amarere
Iza mwene Marara
Ntizarangwamo intwari
Aherekezwa n’inganizi
Agwa atyo mu Kanywilili ! »
Karugu ka Ntizimira
Wari ibwami icyo gihe
Yumva ibirego se aregwa
Ashatse kumuvuganira
Ururimi ruramutererana
Arya indimi mu ruhame
Umutima wuzura amaganya
Ntiwasobanura amagambo !
Bukeye Rwabugili
Yerekeza mu Bugesera
Yambuka Akanyaru
Karugu bari kumwe
Arekura imbwa ze
Bitaga Imvuzacyuma
Yisigaza inyuma
Asa n’uhiga mu bihuru.
Umwami yigiyeyo
Karugu aramwitarura
Agenda nk’Abagesera
Arinyakura ajya i Kinunu
Ngo ajye kuburira se
Wari warezwe na Nzigiye.
Kigeli amenye ibya Karugu
N’uko yagiye adasezeye
Yohereza mu Kanage
Bigwabishinze bya Migaruka ;
Ajya gutangaza ko Umwami
Yatanze Ntizimira
N’abahungu be bose !
Kigeli yahuranya u Bugesera
Ageze mu Gisaka
Yohereza indi ntumwa
Kumufatira Gashegu
Umugabo wa Mutegaraba.
Bamusanga i Rwamagana
Bamujyana i Nyagasozi
Mu rugo rwa Kabaka
Aho Kigeli yari ari.
Yabaye akihagera
Murumuna we Kabwa
Wari kumwe n’Umwami
Atabwa muri yombi
Bombi barabica ;
Mu bavandimwe babo
Harokoka Rwasamanzi
Abikesha Gatemeli
Wamutakambiye cyane
Kuko yari mwene wabo.
Muri icyo gihe kandi
Ingabo z’Ingangurarugo
Zari mu rugerero
Aho bitaga Minove.
Maze bamwe muri zo
Bumvise ko Ntizimira
Yagarutse iwe i Kinunu
Bajya kumusuhuza.
Barimo Nyilingango
N’abavandimwe be batatu :
Kanyamibwa, Gahima na Rugango ;
Bakabamo Ngamije wa Rudakemwa
Na Rwayitare rwa Rutishereka ;
Barimo Rutaburingoga na Murengerangabo
Bombi bakaba bene Ndungutse ;
Bakabamo Kabahigi ka Shumbusho
Na Nyilindekwe ya Mafubo
Wari mwishywa wa Kabaka
Yari aherekejwe n’ingabo nkeya
Zo mu z’Abarasa ba nyirarume.
Ntizimira arabazimanira
Bamarana iminsi ine na we
Bisubirira mu Minove !
Bavuye i Kinunu mu gitondo
Karugu ahagera ku mugoroba
Ntizimira n’abahungu be
Ruteranayisonga na Rwidegembya
Na Karugu uje kubaburira
Bahita bafata ubwato
Berekeza mu Kinyaga
Ngo bahungire i Burundi
Bahunge Bigwabishinze
Wari waje kubarimbura
Ari iteka rya Rwabugili !
Bageze ku nkiko ariko
Abanyakinyaga barabibasira
Ntizimira arakomereka cyane
Ageze mu Burundi aranogoka.
Umutware Nkundukozera
Na we arafatwa baramwica
Bamutsinda i Rwamagana ;
Naho umutware Kinigamazi
Wari i Ngeli muri Nyaruguru
Ahungira i Burundi
Aherayo aribagirana !
Abahungu bo mu Ngangurarugo
Aho bari mu Buhunde
Bafata Nyamunonoka
Umuhungu wa Muvunyi
Bamarana na we iminsi
Bategereje kujya ibwami
Bakamushyikiriza Kigeli.
Maze rimwe Nyilingango
Ngo agaya Nyilimigabo
Wicishaga abantu
Abahora akamama.
Nyamunonoka arabyumva
Maze ageze mu Bugoyi
Aho Kigeli yari amutegereje
Amubwira uko Nyilingango
Yashushe n’unenga Umwami
We n’ingabo bari kumwe
Bagasa n’aho bashimishijwe
N’urupfu rwa Nyilimigabo
Umwami yakundaga cyane.
Umwami ava mu Bugoyi
Yerekeza i Bufumbira
Mu rugo rwe rw’i Mabungo
Ingabo ze ziramukurikira.
Za ngabo z’i Minove
Zasuye Ntizimira
Ntabwo zari ziyobewe
Ko Nzigiye yazishyizemo
Zikaba ziri mu kaga kabi !
Nyilingango agufatiye inka
Ayigabira Nzigiye
Ngo amugushe neza
Arekere aho iby’inzika
Nta mpamvu ibimutera !
Iyo nka Nzigiye arayanga,
Ati « wowe na Ntizimira
Muri inshuti magara
Kubatandukanya ntibishoboka
Yarakize murakirana
Yarapfuye muzajyana ! »
N’umukambwe Ndungutse
Yinginze Nzigiye
Ngo amugirire impuhwe
Ntiyicishe abana be
Undi yanga kumwumva !
Rudakemwa na Rutishereka
Batakambira Umwami
Ngo atabatangira abana.
Rwabugili abahitishamo
Kunyagwa ibyabo byose
Babyanga Rwayitare
Akicanwa na Ngamije.
Abo babyeyi ntibazuyaza,
Bati « ntakiruta urubyaro
Naho ibintu birashakwa
Kandi ntibimara intimba ;
Bitwambure ubitware
Uturinde agahinda
Ko guhamba abo tubyaye
Tutaragomeye Umugabe ! »
Naho Nyilindekwe
Wakuriye mu Gisaka
Na Kabahigi ka Shumbusho
Wavaga inda imwe na Mugugu,
Umutoni wa Kigeli,
Ntibagira inkeke !
Umwami araza inkera
Mu rugo rwa Nzigiye
Ngo igitaramo nigihimbaza
Yambure Nyilingango
Icyubahiro gikomeye
Cyo kwitwa intwari y’ikirenga.
Kigeli ashaka umufasha
Abwira Munigankiko wa Buki
Ngo aze gushotora Nyilingango.
Munigankiko arûumvira
Arihandagaza arahiga
Ngo arusha Nyilingango ubutwari,
Ati « Nyilingango si intwari
N’ubugwari arabugwije
Si inkirane ni inkenzi
Si ingenzi ni inganizi! »
Umwami aramwunganira,
Ati « Munigankiko ntabeshya
Nyilingango ni igikuri
Mu butwari nta gikuriro ! »
Arakomeza aramusembura
Ahamagara Rutore rwa Sagatwa
Ngo yunge mu rya Munigankiko
Mu kumwaza Nyilingango.
Rutore arahaguruka
Ariyasira yivuga ibigwi,
Ati « ’ndi umugabo
Ugendera inkomere neza
Ndi intwari yogeye ;
Mu rugunga na Gashara
Nagumye ku rugamba
Ab’inganizi bahunga!’
Munigankiko si intwari
Tumurusha kuba ingenzi
N’ibyo avuga ni ibinyoma :
Inkirane ya Nyagahinga
Ni ingangare badahiga
Nta we bangana mu Rwanda
Twese uko turi aha
Aradukuriye uko tungana
Mu matwara y’ubutwari.
Ni nk’inganzamarumbo
Twugumamo izuba
Ihangu rihangaje ;
Ni akabira k’ababisha
Twihishamo mu mahina ;
Ni impanga na Rwanyonga
Ni inkuba yo hasi
Asigiye na Bisangwa
Asumbwa n’Umwami gusa ! »
Abari aho ntibakoma
Baheba Nyilingango ;
Na we atumbira Kigeli,
Ati « Rwabugili ndarambiwe !
Ubwo wumva amabwire
Y’abanteranya nawe
Urakunde uze duhige !
Kuki unteza abagaragu
Bakantuka ubumva
Nturushye unabacyaha ?
Niba ufite umugambi
Wo kunyica iri joro
Ikikubujije ni iki ?
Wishaka urwitwazo
Rwo kunca agahanga
Simpunga urabizi !
Ndi ishema ry’Ingangurarugo
Ndusha abandi mu imashiro
Narasaniye Karinga
Ngo itazagwa mu maboko
Y’abami bo hanze !
Narwanye uko ushaka
Uranshima urangabira
Mba mutarushwa mu ngabo
No mu mahanga ndamamara !
Naâruye data Nyagahinga
Mu nkundura y’i Mbilima
Ab’i Matovu barandirimba
Mba intwari uko nsanzwe
Abatagiraga uza kubavuna
Bâvuza induru n’imiborogo ! »
Rwabugili ararakara birenze urugero
Yumvise Nyilingango amucyurira
Urupfu rwa Nyina Murorunkwere
Waguye mu ruvunge nk’impabe
Ingabo zitabuze mu Rwanda !
Ati « ubwo utaragize umwarura
Yapfuye nk’incike
Ubwo byacikaga i Mbilima
Ninibuka ‘Inyamibwa y’iraba’
Buzacya ntsembye umuryango ! »
Bombi bambara imidende
Babaha rugari bivuga ibigwi
Bongeraho n’ibirindiro.
Habanza Rwabugili,
Ati « Inkatazakurekera
Ya rugombangogo
Ndi intwari yabyirukiye gutsida
Singanirwa nshaka kurwana.
Ubwo duteye Abahunde
Nikoranye umuheto :
Nywuhimbajemo intanage
Intambara nyirema
Igihugu cy'umuhinza nakivogereye ! »
Nyilingango ntiyamutinya
Ni ko guhebera urwaje
Arondora ibigwi yagwije,
Ati « Intwari byahamye
Ya Rwuhiramisakura
Ndi isibo y’abatabazi
Simbangamira abatasi
Banteje inka zananiye abaswa.
Bandirimbye mu itorero
Mu kwikora njyana umuheto
Nywubanye umuhanga ku rugamba
Nihandagaza aho rukomeye ;
Nywurasiyemo ukomeye,
Nywukundira kudahusha ;
Wumvise urw’ababisha
Uhinduka ishema risa …! »
Nzigiye biramushobera
Ashaka kubacogoza
Abasaba gucisha make
Biba kugosorera mu rucaca
Gucururukwa biragatabwa ;
Bakomeza kurebana ay’ingwe
Nk’abenda guterana amajanja !
Nzigiye areba Rwabugili,
Ati « nkuba yo hejuru tuza
Ukoze hasi watwotsa ! »
Abwira na Nyilingango,
Ati « nawe nkuba yo hasi
Wihinda bigeze aho
Subiza imirabyo mu mababa
Udakubita tukarabirana ! »
Biba iby’ubusa ntibacogora ;
Nzigiye abwira abari aho
Ko igitaramo gihumuje
Barahaguruka barataha !
Nyilingango anyura kwa se
Amubwira iby’imihigo ye
N’uko yahangaye Kigeli,
Ati « dawe wambyaye
Turaraye ntitwiriwe,
Muritegure akazaba ;
Muzibonera bidatinze
Uko inkota ya Rwabugili
Yirara muri bene Nyagahinga ! »
Bwaracyeye Nyilingango
N’abavandimwe be batatu
N’abahungu ba Ndungutse
Warindaga Karinga
Barabafata barabica
Basigaza Rutaburingoga
Bahisemo kumena amaso
Agakizwa n’Ubwiru
Yari azi birambuye.
De la mort du héros Nyilingango, fils de Nyagahinga.
(Extrait du livre inédit Urwamo rw'impundu - La symphonie royale, par Ignace Ntagengerwa)
Le Chef Nyilimigabo était fameux
Et faisait partie des grands favoris du roi ;
Le monarque respectait ses conseils
Et demandait son avis
Au sujet de situations délicates.
Il y avait un autre Chef,
Très influent à la Cour.
Il s’appelait Nzigiye fils de Rwishyura,
Et il avait un fils
Qui s’appelait Rwatangabo.
Lorsque ce dernier songea à se marier,
Il demanda la main d’une fille
Qui s’appelait Mutegaraba
Fille de Gacinya
Quant à Karugu fils du Chef Ntizimira,
Il épousa une princesse
Qui s’appelait Karunganwa.
Leur fête de mariage
Eut sur le mont Kigali,
Et le frère de Karugu
Le nommé Gashegu
Dont l’élégance était légendaire,
Exécuta une danse
Et plut au monarque
Qui, pour le récompenser,
Lui donna la main d’une princesse
Issue de la dynastie royale.
Ainsi Gashegu épousa Mutegaraba,
La fille de Gacinya
Et l’arrière-petite-fille de Yuhi IV,
Déjà promise à Rwatangabo.
Avant la fin des festivités,
Le roi envoya un messager à Jali ;
Il dépêcha Rwakajabana fils de Mbabaliye,
Il lui demanda de partir à l’instant
Et d’emmener Mutegaraba,
Que Gashegu allait épouser le jour même !
Après ce double mariage,
Ntizimira sollicita un congé
Et rentra chez lui au Kanage.
Mais Gacinya était inquiet,
Car il craignait la vengeance de Nzigiye ;
Pour apaiser sa colère,
Il lui offrit seize vaches
A longues cornes.
Nzigiye accepta l’offre de Gacinya,
Et sa colère extrême
D’avoir perdu la fiancée de son fils,
Fut dirigée contre Ntizimira,
Cause de son humiliation ;
Et il jura de se venger !
Un jour, alors qu’il était à la Cour
A Gitovu près Mpemba,
Nzigiye accusa publiquement Ntizimira :
« Veuillez m’écouter, sire, dit-il au roi,
La mort de Nyilimigabo
Ne fut pas accidentelle ;
Elle fut provoquée par Ntizimira
Avec la complicité de ses amis,
Dont Nkundukozera
Et Kinigamazi fils de Cyabatende,
Celui-là même que vous venez de promouvoir
A la tête de la Milice Nyaruguru.
Ils ont éliminé votre ami,
Poussés par la jalousie
Contre un homme plus aimé
Auprès de votre majesté !
Ils ont profité de l’expédition au Bunyabungo
Pour concevoir le dessein diabolique
De trahir le Chef Nyilimigabo :
Lorsqu’ils divisèrent les troupes en deux colonnes,
Nyilimigabo ne reçut que des guerriers inexpérimentés ;
La section du fils de Marara
Ne comptait pas d’hommes aguerris.
Accompagné d’un contingent de poltrons,
Il fut tué dans le marais du Kanywilili ! »
Karugu fils de Ntizimira,
Qui se trouvait à la Cour,
Ecoutait ces accusations,
Et lorsqu’il voulut prendre la défense de son père,
Il se mit à bégayer
Et prononça des mots sans suite ;
Sous le coup de l’émotion,
Il ne sut que dire !
Le jour suivant,
Rwabugili se rendit au Bugesera
Et traversa la rivière Kanyaru ;
Karugu qui l’accompagnait
Lâcha sa meute de chiens
Que l’on surnommait le Grelot ;
Puis il ralentit le pas
Et fit semblant de faire la chasse.
Le roi s’étant éloigné,
Karugu rebroussa chemin
Et s’en alla à la dérobée
En direction de Kinunu
Pour apprendre à son père
Les graves accusations de Nzigiye.
Kigeli IV finit par apprendre
Que Karugu était parti à son insu
Et envoya au Kanage
Son messager Bigwabishinze fils de Migaruka
Pour annoncer que le roi
Avait condamné à mort le Chef Ntizimira
Et tous ses fils !
Kigeli IV traversa le Bugesera
Et arriva au Gisaka
D’où il envoya un autre messager
Qui devait arrêter Gashegu,
Le mari de Mutegaraba.
Le jeune marié fut appréhendé à Rwamagana
Et fut conduit à Nyagasozi
Dans la résidence du Chef Kabaka
Où le roi faisait un séjour.
Dès que Gashegu arriva,
Son petit-frère nommé Kabwa,
Qui accompagnait le roi,
Fut arrêté aussitôt
Pour être exécuté avec son frère.
De tous les fils de Ntizimira,
Seul fut sauvé le nommé Rwasamanzi,
Grâce à Gatemeli
Qui intercéda en faveur
De son neveu.
Ce fut également à cette époque
Que la Milice Ingangurarugo
Etait en mission de surveillance
Dans la région de Minove.
Certains membres de ladite Milice,
Ayant appris que le Chef Ntizimira
Etait de retour à Kinunu,
Souhaitèrent lui rendre visite.
Il s’agissait du héros Nyilingango
Et de ses trois frères :
Kanyamibwa, Gahima et Rugango ;
Il s’agissait de Ngamije fils de Rudakemwa
Et de Rwayitare fils de Rutishereka ;
Il y avait Rutaburingoga et Murengerangabo,
Tous les deux fils de Ndungutse ;
Faisaient partie des visiteurs Kabahigi, fils de Shumbusho
Et Nyilindekwe, fils de Mafubo,
En neveu du Chef Kabaka,
Escorté par quelques hommes
De l’armée de son oncle.
Ntizimira les reçut dans la joie,
Et qprès avoir passé quatre jours à Kinunu,
Ils s’en retournèrent à Minove ;
Ils quittèrent Kinunu le matin,
Et Karugu arriva le soi du même jour.
Ntizimira et ses fils
Ruteranayisonga et Rwidegembya,
Ainsi que Karugu qui apportait la mauvaise nouvelle,
Partirent aussitôt en pirogue
En direction du Kinyaga
Pour s’exiler au Burundi
Avant que l’émissaire Bigwabishinze
Ne vînt les exterminer
Comme le roi le lui avait commandé.
Les fugitifs parvinrent la frontière avec le Burundi,
Mais ils furent pris d’assaut par les habitants du Kinyaga ;
Ntizimira fut grièvement blessé
Et expira bientôt sur le sol burundais.
Le Chef Nkundukozera
Fut arrêté et livré au bourreau
Et finit ses jours à Rwamagana.
Quant au Chef Kinigamazi,
Qui se trouvait alors à Ngeli,
Il se réfugia au Burundi
Et on n’entendit plus parler de lui.
Les membres de la Milice Ingangurarugo
Qui campaient au Buhunde
Arrêtèrent la reine-mère Nyamunonoka
Et son fils Muvunyi ;
Ils les gardèrent pendant une semaine
En attendant leur retour à la Cour
Pour les remettre à Kigeli IV.
C’est à ce moment que le héros Nyilingango
Aurait désapprouvé la conduite de feu Nyilimigabo
Qui faisait condamner les gens
Pour un oui, pour un non !
Nyamunonoka avait tout entendu,
Et lorsqu’elle fut transférée au Bugoyi
Où Kigeli IV l’attendait ;
Elle rapporta les paroles de Nyilingango
Qui aurait critiqué le roi.
Nyilingango et ses compagnons
Se seraient réjouis
De la mort de Nyilimigabo,
Ami intime du monarque !
Sur ces entrefaites, le roi quitta le Bugoyi
Et se rendit au Bufumbira
A sa résidence de Mabungo
Accompagné de ses courtisans.
Les guerriers rentrés de Minove,
Qui autrefois avaient rendu visite à Ntizimira,
N’ignoraient pas
Que Nzigiye leur gardait rancune,
Et ils se savaient en danger.
C’est dans ce contexte que Nyilingango
Donna une vache à Nzigiye
Pour l’amadouer
Et dissiper l’inimitié
Qui n’était pas légitime.
Mais la vache offerte fut refusée par Nzigiye
Qui se contenta de dire : « Vous et Ntizimira,
Vous êtes liés par une amitié indéfectible,
Il est impossible de vous séparer ;
Les mêmes circonstances vous ont élevés,
Sa chute entraînera la vôtre ! »
De même, le vénérable vieillard Ndungutse
Tenta de fléchir Nzigiye ;
Il implora sa clémence
Par amour pour ses fils,
Mais ce fut peine perdue !
Rudakemwa et Rutishereka
Firent des supplications au roi
Pour qu’il épargnât la vie de leurs fils.
Kigeli IV leur proposa
De renoncer à leurs possessions
Pour sauver Rwayitare
Condamné à mort avec Ngamije.
Les deux pères ne balancèrent pas :
« Rien ne vaut la vie de nos fils, dirent-ils au roi,
Nous préférons de loin la pauvreté
A la perte de nos rejetons !
Dépossédez-nous, ô sire,
Mais épargnez-nous le chagrin
D’enterrer nos enfants ;
Ayez pitié de vos fidèles serviteurs ! »
Quant à Nyilindekwe,
Qui avait grandi au Gisaka,
Et à Kabahigi fils de Shumbusho
Et frère du Chef Mugugu
– Celui-ci grand favori de Kigeli IV –
Ils ne furent pas inquiétés.
Le roi organisa une veillée des hauts faits
Chez le Chef Nzigiye,
Avec l’intention
De contester à Nyilingango
Son statut spécial
De héros exceptionnel.
Kigeli IV trouva un complice
En la personne de Munigankiko fils de Buki,
Qui accepta de défier Nyilingango.
Munigankiko se mit à jouer son rôle
Et cria haut et fort
Qu’il était plus brave que Nyilingango :
« Nyilingango n’est en rien exceptionnel, dit-il,
Il est poltron par excellence,
Sa couardise est connue de tous,
Il exagère ses exploits guerriers ! »
Le monarque fut de l’avis de son complice :
« Munigankiko dit la vérité, intervint Kigeli IV,
Les prouesses de Nyilingango sont minimes,
Et ses faits d’armes sont marginaux ! »
Le roi poursuivit ses incitations
Et interpela Rutore fils de Sagatwa
Pour confirmer les propos de Munigankiko
Et pour humilier davantage Nyilingango.
Rutore se leva
Et déclama ses hauts faits :
« ‘Je suis un héros
Qui marche au pas désiré de nos blessés,
Souche de la renommée ;
Dans le Rugunga près Gashara
Je restai sur place
Quand les fuyards s’en allaient !’
Munigankiko est sans bravoure,
Il est le moins brave parmi ses compagnons
Et il tient des propos mensongers :
Le preux fils de Nyagahinga,
Est un héros inégalable,
C’est un géant aux exploits rarissimes,
Tous les hommes ici présents
Ne sont pas dignes de délier la courroie de ses sandales,
Tant il est supérieur en faits d’armes !
Il est pareil à un arbre géant
Dont l’ombre nous protège
Contre la canicule zénithale ;
Il est comme un retranchement sûr
Qui nous sert de refuge ;
Il est l’égal de Rwanyonga,
Et, foudre d’en bas,
Il est comparable à Bisangwa,
Il n’y a que le roi qui le dépasse ! »
Toute l’assemblée resta silencieuse,
Et on craignit pour la vie de Nyilingango ;
Ce dernier fixa son regard sur Kigli IV
Et dit : « Assez, sire !
Si vous accordez foi aux rumeurs
De mes adversaires conjurés,
Je vous jette le gant !
Pourquoi lâcher vos serviteurs contre moi
Pour qu’ils m’insultent publiquement
Sans que vous interveniez ?
Si votre dessein
Est de me tuer ce soir,
Qu’est-ce qui vous en empêche ?
Vous n’avez pas besoin d’un prétexte
Pour me livrer au bourreau,
Vous savez bien que je ne fuirai pas !
Je suis la fierté des Ingangurarugo,
Mes exploits sont exemplaires ;
Je me suis dépensé pour l’honneur du royaume
Et pour souveraineté nationale
Contre les invasions des pays voisins.
J’ai guerroyé selon vos vœux,
Vous m’avez décoré pour mon courage
Et personne n’a contesté ma primauté,
Ni ici, ni ailleurs !
J’ai veillé à la sécurité de mon père Nyagahinga
En pleines tourmentes de Mbilima-lez-Matovu,
Et les gens de cette localité vantèrent mes gestes ;
Rien n’offusqua mon héroïsme,
Tandis que ceux qui manquaient de secours
Poussaient des cris de détresse ! »
L’accès de colère du roi fut formidable
Lorsque Nyilingango fit allusion
Au décès de la reine-mère Murorunkwere
Assassinée faute de protection,
Alors que son fils ne manquait pas d’armées :
« Si vous insinuez que ceux certaines victimes
Etaient sans défense et abandonnées à elles-mêmes
Lors de la tragédie de Mbilima-lez-Matovu,
Sachez que je me souviendrai de ma mère,
Et que je décimerai des familles entières ! »
Les deux hommes se vêtirent de leurs décorations militaires,
Et au milieu de l’assemblée
Ils déclamèrent leurs prouesses.
Rwabugili prit la parole le premier, et dit :
« Le Vigoureux Décocheur de flèches
Race du Preux qui entasse les dépouilles mortelles,
Je suis un héros qui ai grandi pour les triomphes
Et ne sais jamais balancer quand il faut livrer bataille.
Lorsque nous attaquâmes les Bahunde,
Ce fut armé d’un arc que je me mis en route.
Le tenant avec une poignée de flèches,
Je n’engageai le combat
Qu’après avoir foulé aux pieds le pays du roitelet ! »
Nyilingango ne se laissa pas intimider,
Lui qui n’avait plus rien à perdre.
C’est ainsi qu’il déclama ses hauts faits en ces termes :
« Je suis un héros incontesté
Qui assomme l’ennemi à coups de javelines ;
Je lance l’assaut aussitôt les préparatifs magiques terminés,
Et je ne déçois jamais les espions
Quand je razzie les cheptels qu’ils m’ont indiqués !
On vante mes exploits au sein de la Compagnie,
Et ce fut armé de l’arc que je me rendis à la bataille.
M’ayant distingué par mes qualités d’archer,
J’inspirai la crainte au milieu de la bataille acharnée !
Mon arc est d’une solidité de roche
Et il ne manque jamais sa cible ;
Ayant causé la souffrance aux ennemis,
Il devint l’objet de ma fierté… ! »
Le Chef Nzigiye ne sut quoi faire,
Il tenta d’apaiser les deux antagonistes
Et les pria de baisser le ton ;
Mais ce fut en vain
Car la tension allait crescendo.
Les deux hommes se regardaient farouchement
Comme s’ils eussent voulu en venir aux mains.
Nzigiye tourna son regard vers le roi et lui dit :
« Vous, foudre d’en haut, je vous en prie,
Ne déchaînez pas vos éclairs ! »
Il dit de même à Nyilingango :
« Et vous, foudre en bas, calmez-vous,
Retenez vos terribles grondements
Et retirez vos éclairs menaçants,
Vous risqueriez de nous foudroyer ! »
Mais la confrontation ne cessa pas,
Et Nzigiye demanda à ses visiteurs
Que la veillée était levée,
Et chacun rentra chez lui.
Nyilingango passa chez son père
Et lui parla de sa confrontation avec le roi
Qu’il venait de défier publiquement :
« Eh bien, mon cher père,
C’en est fait de nous !
Attendez-vous au pire,
Car vous verrez bientôt
Comment l’épée de Rwabugili
Massacrera les fils de Nyagahinga ! »
Le lendemain, Nyilingango
Et ses trois frères,
Ainsi que les fils de Ndungutse
– Le gardien du Karinga –
Furent arrêtés et livrés au bourreau.
Seul Rutaburingoga fut épargné,
On préféra lui crever les yeux
Et il fut sauvé pas sa connaissance du Code ésotérique,
Dont il était un des dépositaires.
'
Maak jouw eigen website met JouwWeb