La liste des rois qui ont régné sur le Rwanda d'après les Mémorialistes traditionnels.
Abami b'ibimanuka
1. Inkomoko y'Abami n'Abantu ni Shyerezo
2, Shyerezo yabyaye Kigwa
3. Kigwa abyara Muntu
4. Muntu abyara Kimanuka
5. Kimanuka abyara Kijuru
6. Kijuru abyara Kobo
7. Kobo abyara Merano
8. Merano abyara Randa
9. Randa abyara Gisa
10. Gisa abyara Kizira
11. Kizira abyara Kazi
12. Kazi abyara Gihanga cyahanze inka n'ingoma
Dore Abami b'Umushumi, n'Abagabekazi babo:
- GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga
- Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
- Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
- Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
- Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
- Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
- Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
- Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
- Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
- Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo
- Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga
- Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
Abami b'Ibitekerezo
1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama
Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga
1. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
2. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
3. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
4. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo
Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni
1. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
2. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
3. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
4. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga
1. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
2. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere
3. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
4. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera
1. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi
2. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema
Amazina y'abami n'ay'abasekuruza b'abagabekazi.
Uyu mwami twimitse ni
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rudahigwa.
Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kankazi,
ka Mbanzabigwi
ya Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyiranteko,
ya Nzagura
ya Mbonyingabo :
akaba umukobwa w'Abashambo.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Musinga.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kanjogera,
ka Rwakagara
rwa Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyiramashyongoshyo,
ya Mukotanyi
wa Kimana
cya Kabajyonjya
ka Rwaka
rwa Yuhi Mazimpaka Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Rwabugiri.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Murorunkwere,
wa Mitari
ya Cumu
rya Giharangu
cya Mutima
wa Matana
ya Babisha
ba Samutaga
wa Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.
Nyina ni Nyirangeyo,
ya Rukundo
rwa Maronko:
akaba umukobwa w'Abashambo.
Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Kigeri ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwogera .
Nyina ni Nyiramavugo.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiramongi,
ya Gaga
rya Mutezintare
wa Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyiragahwehwe,
ka Minyaruko
ya Kabeba
ka Byami
bya Shumbusho
ya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya
Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Mutara ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Gahindiro.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratunga,
rya Rutabana
rwa Nyakirori
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyiramwami,
wa Shumbusho
rya Muhoza
wa Ruregeya:
akaba umukobwa w'Abagesera.
Aho ga nyine, Abega bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Sentabyo.
Nyina ni Nyiramibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyiratamba,
rya Sesonga
ya Makara
ya Kiramira
cya Mucuzi
wa Nyantabana
ya Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyiramacyuriro,
ya Rusimbi
rwa Magenda
ya Gasimbuzi
ka Senyamisange
ya Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Mibamwe ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ndabarasa.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
ni Rwesero,
rwa Muhoza
wa Ruregeya :
akaba umukobwa w'Abagesera.
Nyina ni Mboyire
y Rujuhe
rwa Censha
rya Nyirabahaya :
akaba umukobwa w'Abahondogo.
Aho ga nyine, Abagesera bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Kigeri ni uwa
CYIRIMA.
Izina rya akiri Umututsi
ni Rujugira.
Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
ni Kirongoro,
cya Kagoro
ka Nyamugenda :
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina akaba Nyanka,
ya Migambi
ya Rukundo
rwa Ntaraganda
ya Nkomokomo :
akaba umukobwa w'Ababanda.
Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Cyirima ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mazimpaka.
Nyina ni Nyirayuhi
Izina rye akiri Umututsi
ni Nyamarembo,
ya Majinya
ya Byunga
bya Bigirimana
bya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abakono.
Nyina ni Nyamyishywa,
ya Musanzu
wa Cyankumba
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda :
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abakono bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba ni Gisanura.
Nyina ni Nyiramibambwe
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Nyabuhoro,
bwa Rwiru
rwa Rubona
rwa Mukubu
wa Mushyoma
wa Bitungwa
bya Nkosa
ya Rubaga
rwa Mutashya
wa Gihumbi :
akaba umukobwa w'Abaha.
Nyina ni Nyiramugondo
wa Muyogoma
wa Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abaha bakabyirana Abami n'Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa
KIGERI.
Izina rya akiri Umututsi
Akaba Nyamuheshera.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Ncendeli,
Ya Gisiga
Cya Semugondo :
Akaba umukobwa w'Abega.
Nyina akaba Ncekeli,
ya Ruhomwa
rwa Kinanira
cya Juru
rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Kigeri ni uwa
MUTARA.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Semugeshi.
Nyina ni Nyiramavugo
Izina rye ari Umututsi
akaba Nyirakabogo,
ka Gashwira
ka Burigande
bwa Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina akaba Mfitiki,
cya Ruherekeza
rwa Zuba
rya Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya
Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Mutara ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Ndori.
Nyina ni Nyiruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabacuzi,
ba Kibogora :
akaba umukobwa w'Abakono.
Nyina akaba Nyirarugwe
rwa Nkuba
ya Bwimba
bwa Gitore
cya Kigeri Mukobanya Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyamatare.
Nyina ni Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyirangabo,
ya Nyantabana
ya Kamima:
akaba Umukobwa w'Abega.
Nyina akaba Buhorwinka
bwa Kigobe
cya Cyahi
cya Mukubu
wa Cyenge
cya Nyacyesa
cya Mukobwa
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Gahima.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Matama,
ya Bigega
bya Mutashya
wa Gihumbi:
akaba umukobwa w'Abaha.
Nyina ni Nyabyanzu
bya Nkuba
ya Nyabakonjo:
akaba umukobwa w'Abongera.
Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
MIBAMBWE.
Izina rye akiri Umututsi
ni Mutabazi.
Nyina ni Nyimibambwe.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyabadaha,
ba Ngoga
ya Gihinira
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba Umukobwa w'Abega.
Nyina ni Mageni
ya Gikari
cya Nsoro:
akaba umukobwa w'Abahondogo.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa
KIGERI.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Mukobanya.
Nyina ni Nyirakigeri.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyankuge,
ya Sagashya
ka Sakera
ka Sakayumbu
ka Mwezantandi
wa Ntandayera
ya Mukono
wa Mututsi: akaba umukobwa w'Abakono.
Nyina ni Nyiravuna
rya Rweru
rwa Nsoro:
akaba umukobwa w'Abahondogo.
Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Kigeri ni uwa
CYIRIMA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Rugwe.
Nyina ni Nyiracyirima.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakiyaga,
cya Ndiga
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi:
akaba umukobwa w'Abega.
Nyina ni Nyabasanza,
ba Njwiri
ya Mupfumpfu
wa Ndoba Umwami wa Rubanda:
akaba umukobwa w'Abanyiginya.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Cyirima ni uwa
RUGANZU.
Izina rye akiri Umututsi
ni Bwimba.
Nyina ni Nyiraruganzu.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyakanga,
ka Tema
lye Lima
lye Bare
lye Gongo
rya Muzora
wa Gahuriro
ka Jeni
rya Rurenge:
akaba Umukobwa w'Abasinga.
Nyina akaba Nyabitoborwa
bya Muzora
wa Mushambo
wa Kanyandorwa
ka Gihanga:
akaba umukobwa w'Abashambo.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa
NSORO.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Samukondo.
Nyina ni Kiziga
cya Ruhinda
rwa Mbogo
ya Gishwere:
akaba umukobwa w'Abega.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Nsoro ni uwa
SAMEMBE.
Nyina akaba Magondo
ya Mutashya:
akaba umukobwa w'Abaha.
Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Samembe ni uwa
NDOBA.
Nyina ni Monde,
ya Gahutu
ka Serwega
rwa Mututsi :
akaba umukobwa w'Abega.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ndoba ni uwa
NDAHIRO.
Izina rye akiri Umututsi
ni Ruyange
Nyina ni akaba Nyirandahiro.
Izina rye akiri Umututsi
ni Cyizigira.
Akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa
RUBANDA.
Nyina akaba Nkundwa
ya Mbazi
ya Nyundo.
Akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Rubanda ni uwa
RUKUGE.
Nyina ni Nyirankindi ya Kiragira,
Akaba umukombwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Rukuge ni uwa
NYARUME.
Nyina ni Nyirashyoza
rya Muzora.
Akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Nyarume ni uwa
RUMEZA.
Nyina ni Kirezi
cya Rugwana.
Akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Rumeza ni uwa
YUHI.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Musindi.
Nyina ni Nyirayuhi.
Izina rye akiri Umututsi
akaba Nyamata
ya Rwiru :
akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Yuhi ni uwa
KANYARWANDA.
Izina rye akiri Umututsi
Akaba Gahima.
Nyina ni Nyirakanyarwanda.
Izina Akaba Nyamususa,
akaba Nyamususa,
wa Jeni
rya Rurenge :
akaba umukobwa w'Abasinga.
Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Kanyarwanda ni uwa
GIHANGA.
Izna rye akiri Umututsi
akaba Ngomijana.
Nyina n Nyirarukangaga
ra Nyamigezi
ya Kabeja :
akaba umukobwa w'Abazigaba.
Aho ga nyine, Abazigaba bakabyarana Abami n'Abanyiginya.
Gihanga ni uwa
Kazi
ka Kizira
cya Gisa
cya Randa
rya Merano
ya Kobo
ka Kijuru
cya Kimanuka
cya Muntu
wa Kigwa
cya Nkuba
- ari we SHYEREZO.
"Ngaho iyo mwama,
Mukuru wa Samukondo,
Mu mizi yanyu mikuru!"
La liste des Rois de la Première Dynastie, Ibimanuka, les "Descendus", s'établit comme suit :
1. Nkuba Shyerezo
2. Kigwa
3. MUNTU
4. Kimanuka
5. Kijuru
6. Kobo
7. Merano
8. Randa
9. Gisa
10. Kizira
11. Kazi
12. Gihanga
La liste des Rois de la Seconde Dynastie, les Rois du Mental, Abami b'Ibitekerezo, s'établit comme suit :
1. GIHANGA Ngomijana
2. Kanyarwanda Gahima
3. Yuhi Musindi
4. Rukuge
5. Nyarume
6. Rumeza
7. Rubanda
8. Ndahiro Ruyange
9. Ndoba Samembe
10. Nsoro Samukondo
11. Ruganzu Bwimba
12. Cyirima Rugwe
La liste des Rois du Mental, Abami b'Ibitekerezo, ainsi que les interruptions intervenues entre les différentes séries, s'établit comme suit :
1. Cyirima Rugwe
2. Kigeri Mukobanya
3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro
4. Yuhi Gahima
Ndahiro Cyamatare
Ruganzu Ndori
1. Mutara Semugeshi
2. Kigeri Nyamuheshera
3. Mibambwe-Mutabazi Gisanura
4. Yuhi Mazimpaka
Karemera Rwaka
1. Cyirima Rujugira
2. Kigeri Ndabarasa
3. Mibambwe Sentabyo
4. Yuhi Gahindiro
Prépondérance du conseiller Rugaju rwa Mutimbo
1. Mutara Rwogera
2. Kigeri Rwabugiri
3. Mibambwe Rutarindwa
4. Yuhi Musinga
Episode colonial
1. Mutara Rudahigwa
2. Kigeri Ndahindurwa
Liste des monarques rwandais, incluant les ancêtres maternels des rois
Ce roi que nous venons de consacrer est
MUTARA.
Son nom de noble est
Rudahigwa.
Sa mère est Nyiramavugo.
Son nom de noble est
Kankazi,
fille de Mbanzabigwi,
fils de Rwakagara,
fils de Gaga,
fils de Mutezintare,
fils de Sesonga,
fils de Makara,
fils de Kiramira,
fils de Mucuzi,
fils de Nyantabana,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle fille des Abega.
Sa mère est Nyiranteko,
fille de Nzagura,
fils de Mbonyingabo.
Elle est fille des Abashambo.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Mutara est le fils de
YUHI.
Son nom de noble est
Musinga.
Sa mère est Nyirayuhi.
Son nom de noble est
Kankazi,
Fille de Rwakagara,
fils de Gaga,
fils de Mutezintare,
fils de Sesonga,
fils de Makara,
fils de Kiramira,
fils de Mucuzi,
fils de Nyantabana,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Nyiramashyongoshyo,
fille de Mukotanyi,
fils de Kimana,
fils de Kabajyonjya,
fils de Rwaka,
fils de Mazimpaka,
roi du peuple.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Yuhi est le fils de
KIGERI.
Son nom de noble est
Rwabugiri.
Sa mère est Nyirakigeri.
Son nom de noble est
Murorunkwere,
fille de Mitari,
fils de Cumu,
fils de Giharangu,
fils de Mutima,
fils de Matana,
fils de Babisha,
fils de Samutaga,
fils de Byunga,
fils de Bigirimana,
fils de Sagashya,
fils de Sakera,
fils de Sakayumbu,
fils de Mwezantandi,
fils de Ntandayera,
fils de Mukono,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abakono.
Sa mère est Nyirangeyo,
fille de Rukundo,
fils de Maronko.
Elle est fille des Abashambo.
Ainsi donc, les Abakono engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Kigeri est le fils de
MUTARA.
Son nom de noble est
Rwogera.
Sa mère est Nyiramavugo.
Son nom de noble est
Nyiramongi,
fille de Gaga,
fils de Mutezintare,
fils de Sesonga,
fils de Makara,
fils de Kiramira,
fils de Mucuzi,
fils de Nyantabana,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle fille Abega.
Sa mère est Nyiragahwehwe,
fille de Minyaruko,
fils de Kabeba,
fils de Byami,
fils de Shumbusho,
fils de Ruherekeza,
fils de Zuba,
fils de Gitore,
fils de Kigeri Mukobanya,
roi du peuple.
Elle fille des Abanyiginya
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec Abanyiginya.
Mutara est le fils de
YUHI.
Son nom de noble est
Gahindiro.
Sa mère est Nyirayuhi.
Son nom de noble est
Nyiratunga,
fille de Rutabana,
fils de Nyakirori,
fils de Makara,
fils de Kiramira,
fils de Mucuzi,
fils de Nyantabana,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Nyiramwami,
fille de Shumbusho,
fils de Muhoza,
fils de Ruregeya.
Elle est fille des Abagesera.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Yuhi est le fils de
MIBAMBWE.
Son nom de noble est
Sentabyo.
Sa mère est Nyiramibambwe.
Son nom de noble est
Nyiratamba,
fille de Sesonga,
fils de Makara,
fils de Kiramira,
fils de Mucuzi,
fils de Nyantabana,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Nyiramacyuriro,
fille de Rusimbi,
fils de Magenda,
fils de Gasimbuzi,
fils de Senyamisange,
fils de Muyogoma,
fils de Juru,
fils de Yuhi Gahima,
roi du peuple.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Mibamwe est le fils de
KIGERI.
Son nom de noble est
Ndabarasa.
Sa mère est Nyirakigeri.
Son nom noble est
Rwesero,
fille de Muhoza,
fils de Ruregeya.
Elle est fille des Abagesera.
Sa mère est Mboyire,
fille de Rujuhe,
fils de Censha,
fils de Nyirabahaya.
Elle est fille des Abahondogo.
Ainsi donc, les Abagesera engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Kigeri est le fils de
CYIRIMA.
Son nom de noble est
Rujugira.
Sa mère est Nyiracyirima.
Son nom de noble est
Kirongoro,
fille de Kagoro,
fils de Nyamugenda.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Nyankaka,
fille de Migambi,
fils de Rukundo,
fils de Ntaraganda,
fils de Nkomokomo.
Elle est fille des Ababanda.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec Abanyiginya.
Cyirima est le fils de
YUHI.
Son nom de noble est
Mazimpaka.
Sa mère est Nyirayuhi.
Son nom de noble est
Nyamarembo,
fille de Majinya,
fils de Byunga,
fils de Bigirimana,
fils de Sagashya,
fils de Sakera
fils de Sakayumbu,
fils de Mwezantandi,
fils de Ntandayera,
fils de Mukono,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abakono.
Sa mère est Nyamyishywa,
fille de Musanzu,
fils de Cyankumba,
fils de Juru,
fils de Yuhi Gahima
roi du peuple
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abakono engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Yuhi est le fils de
MIBAMBWE.
Son nom de noble est
Gisanura.
Sa mère est Nyiramibambwe
Son nom de noble est
Nyabuhoro,
fille de Rwiru,
fils de Rubona,
fils de Mukubu,
fils de Mushyoma,
fils de Bitungwa,
fils de Nkosa,
fils de Rubaga,
fils de Mutashya,
fils de Gihumbi.
Elle est fille des Abaha.
Sa mère est Nyiramugondo,
fille de Muyogoma,
fils de Juru,
fils de Yuhi Gahima,
roi du peuple.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abaha engendrent les rois avec les Abanyiginya
Mibambwe est le fils de
KIGERI.
Son nom de noble est
Nyamuheshera.
Sa mère est Nyirakigeri.
Son nom de noble est
Ncendeli,
fille de Gisiga,
fils de Semugondo.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Ncekeli,
fille de Ruhomwa,
fils de Kinanira,
fils de Juru,
fils de Yuhi Gahima,
roi du peuple.
Elle est fille Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya
Kigeri est le fils de
MUTARA.
Son nom de noble est
Semugeshi.
Sa mère est Nyiramavugo.
Son nom de noble est
Nyirakabogo,
fille de Gashwira,
fils de Burigande,
fils de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Mfitiki,
fille de Ruherekeza,
fils de Zuba,
fils de Gitore,
fils de Kigeri Mukobanya,
roi du people.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Mutara est le fils de
RUGANZU.
Son nom de noble est
Ndori.
Sa mère est Nyiraruganzu.
Son nom de noble est
Nyabacuzi,
fille de Kibogora.
Elle est une fille des Abakono.
Sa mère est Nyirarugwe,
fille de Nkuba,
fils de Bwimba,
fils de Gitore,
fils de Kigeri Mukobanya,
roi du people.
Elle est une fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abakono engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Ruganzu est le fils de
NDAHIRO.
Son nom de noble est
Cyamatare.
Sa mère est Nyirandahiro.
Son nom de noble est
Nyirangabo,
fille de Nyantabana,
fils de Kamima.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Buhorwinka,
Fille de Kigobe,
fils de Cyahi,
fils de Mukubu,
fils de Cyenge,
fils de Nyacyesa,
fils de Mukobwa,
fils de Ndoba,
roi du peuple.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Ndahiro est le fils de
YUHI.
Son nom de noble est
Gahima.
Sa mère est Nyirayuhi.
Son nom de noble est
Matama,
fille de Bigega,
fils de Mutashya,
fils de Gihumbi.
Elle est fille des Abaha.
Sa mère est Nyabyanzu,
fille de Nkuba,
fils de Nyabakonjo.
Elle est fille des Abongera.
Ainsi donc, les Abaha engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Yuhi est le fils de
MIBAMBWE.
Son nom de noble est Mutabazi.
Sa mère est Nyiramibambwe.
Son nom de noble est
Nyabadaha,
fille de Ngoga,
fils de Gihinira,
fils de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Mageni,
fille de Gikari,
fils de Nsoro Nsoro.
Elle est fille des Abahondogo.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Mibambwe est le fils de
KIGERI.
Son nom de noble est
Mukobanya.
Sa mère est Nyirakigeri.
Son nom de noble est
Nyankuge,
fille de Sagashya,
fils de Sakera,
fils de Sakayumbu,
fils de Mwezantandi,
fils de Ntandayera,
fils de Mukono,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abakono.
Sa mère est Nyiravuna
fille de Rweru,
fils de Nsoro.
Elle est fille des Abahondogo.
Ainsi donc, les Abakono engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Kigeri est le fils de
CYIRIMA.
Son nom de noble est
Rugwe.
Sa mère est Nyiracyirima.
Son nom de noble est
Nyakiyaga,
fille de Ndiga,
fils de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Sa mère est Nyabasanza,
fille de Njwiri,
fils de Mupfumpfu,
fils de Ndoba,
roi du peuple.
Elle est fille des Abanyiginya.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Cyirima est le fils de
RUGANZU.
Son nom de noble est
Bwimba.
Sa mère est Nyiraruganzu.
Son nom de noble est
Nyakanga,
fille de Tema,
fils de Lima,
fils de Bare,
fils de Gongo,
fils de Muzora,
fils de Gahuriro,
fils de Jeni,
fils de Rurenge.
Elle est fille des Abasinga.
Sa mère est Nyabitoborwa,
fille de Muzora,
fils de Mushambo,
fils de Kanyandorwa,
fils de Gihanga.
Elle est fille des Abashambo.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Ruganzu est le fils de
NSORO.
Son nom de noble est
Samukondo.
Sa mère est Kiziga,
fille de Ruhinda,
fils de Mbogo,
fils de Gishwere.
Elle est fille des Abega.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Nsoro est le fils de
SAMEMBE.
Sa mère est
Magondo,
fille de Mutashya.
fils de Gihumbi
Elle est fille des Abaha.
Ainsi donc, les Abaha engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Samembe est le fils de
NDOBA.
Sa mère est Monde,
fille de Gahutu,
fils de Serwega,
fils de Mututsi.
Elle est fille des Abega.
Ainsi donc, les Abega engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Ndoba est le fils de
NDAHIRO.
Son nom de noble est
Ruyange.
Sa mère est Nyirandahiro.
Son nom de noble est
Cyizigira.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Ndahiro est le fils de
RUBANDA.
Sa mère est Nkundwa,
fille de Mbazi,
fils de Nyundo.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyinginya.
Rubanda est le fils de
RUKUGE.
Sa mère est Kiragira.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Rukuge est le fils de
NYARUME.
Sa mère est Nyirashyoza,
fille de Muzora.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec Abanyiginya.
Nyarume est le fils de
RUMEZA.
Sa mère est Kirezi,
fille de Rugwana.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Rumeza est le fils de
YUHI.
Son nom de noble est
Musindi.
Sa mère est Nyirayuhi.
Son nom de noble est
Nyamata,
fille de Rwiru.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Yuhi est le fils de
KANYARWANDA.
Son nom de noble est
Gahima.
Sa mère est Nyirakanyarwanda.
Son nom de noble est
Nyamususa,
fille de Jeni,
fils de Rurenge.
Elle est fille des Abasinga.
Ainsi donc, les Abasinga engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Kanyarwanda est le fils de
GIHANGA.
Son nom de noble est
Ngomijana.
Sa mère est Nyirarukangaga,
fille de Nyamigezi,
fils de Kabeja.
Elle est fille des Abazigaba.
Ainsi donc, les Abazigaba engendrent les rois avec les Abanyiginya.
Gihanga est le fils de
Kazi
fils de Kizira
fils de Gisa
fils de Randa
fils de Merano
fils de Kobo
fils de Kijuru
fils de Kimanuka
fils de Muntu
fils de Kigwa
fils de Nkuba
- qui est SHYEREZO.
"C'est là que vous demeurez,
O Grand de Samukondo
Là sont vos racines premières!"
Source: Alexis Kagame, Inganji Kalinga, II, pp. 93-99.
Maak jouw eigen website met JouwWeb