MUGABO WICAYE INKIMA ITARASHE
by Rudakenesha
Mwumve mugabo wicayeinkima itarashe :
Ubwo mundora ubu nari amabuye
Umubiri wanjye ni muri Murago
Bukuru muzi ko ingana akanyago
Nagirango ngane ikirago nsinzire
Bakansonga ntagira icyaha
Ibyo kwitwara bikanyobera.
Ibyo za mpire tuzahwana
Rutikanga ikagira iyayo
Njya kuyitanga birambabaza
Nyirongora tunezerewe
Abo twaguraga barampenda
Sinacirwa nari mbabaye
Sinakwanga ngo nzagaruke
Kugoma kabiri njya kuyitanga
Magana atanu bayampaye
Ndayakira nyagira impamba
Ngo ngere ibwami ntazahemuka
Sinzamanuka iyo ku Muvumba
Mutara wenyine azanyimana.
Guca urubanza no kuba umwami
Abigira byombi Ruhumuriza
N'abankubita ngo ndi imfubyi
Bariratana ubwenge buke.
Mutara rwose ubwe ni we data
N'ubwa kare ibyo birasanzwe :
Umwami mu Rwanda ni we mubyeyi
Umuntu umwanga aba ari ikigoryi
Imana ubwayo ikamuha igihano.
Mbivuge neruye Rwangango
Ntaganye byonyine ngo ndekere aho.
Ndi Nkuba ihindana impambara
Ntumwumve mutyo ndakangata
Sinakwica n'imbeba mu nzu.
Bambe ndi inkuba ndavugishwa
Ubwo mvuze uko ndi ndarondogoye.
Nahoze ngenda ntiwizere
Ntacyo ndihishira ryaguye
Ntabwo nzongera kuzerera
Intege ni nkeya birananiye
Sigagaza ziragiriye
Ngiye kwicara mu bitwenge
Akazu gatoya mu rutegamatwi
Abagira imbabazi muranyibuke
Amakuba y'isi ntazandembye.
Iyo mba umuntu ukigira impamba
Mba naragarutse mu ntabera
Nkavuza impundu mbe ariko mbyita
Nkavuga isambu n'inka yanjye
Nkabaza ubwatsi bwa Sakabaka
Si igisonga cyabutanze
Ni ubw'imbata y'aba kera
Mabano acyiza ni ho yatuye
Ngicyo ikenda kunyiyahuza.
Ndabaza ijambo rimwe rukumbi
Ntabwo ntsindirwa mu rukiko
Kandi ibyanjye sinabibonye
Sinzi neza ko ari ibyago
Cyangwa ibyaha byo muri Leta.
Umwami wacu nawe arabizi
Uwenze iby'undi ntamukuka
Nkanswe isambu yo ari itegeko
Kandi nyirimo ntibabitinye.
Iyo bayitwara ntibice inzira
Sigagaza ngo zirumange
Kandi amazi ari yo azitunga.
Ndiho ndatashya abo mu rukiko
No mu Rukari abo tuziranye
Arya mashyi yanjye ntapfe guher
a No mu gitaramo muyankomere
Abanyamahanga barabihabwa
Ngeze iwa Ndabaga nkumbuye i Nduga
Ngaho ndaho muransabire
Kandi muze no kunsura
Ni Matiyasi ubasezeraho.
Impapuro 257-260
Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambari b'Inganzo Ngali. INRS : Butare, Rwanda.
Maak jouw eigen website met JouwWeb