IMFIZI ICUMITANA IBIGEMBE

 

Imfizi icumutana ibigembe ya Rugina
Mu rugerero sindakarema inteko
Intabaza yasanze ngangura intwaro
Intwaro mvanye mu ntagara
Avuze ko intambara ishaka intwari
Mu guhurura ndambura intambwe
Intore nzibera indongozi.

Ndakariye induru
Indabukiramihigo
Sinatinya abashyize mu ruge
Mu kurekera mvana mu gitugu
Mutanyamugabo nyaka intoki.
Ni iryamenyereye intumbi
Ndiboneza ndi intwari
Nyirintanage ndarimwisha.

Ndishinze mu mutima
Icyuma kimutebera mo n'imbuga
Rimuhutira hasi
Nk'uwo ku Rusumo kwa Mugara
Cyangwa umugaragu wa Basebya
Ryagaritse kuri Rwasa
Abasore tukiva mu ngando.
Ruganirabaganizi
Sindihererekanya n'abagaragu
Narigize Rugabanyababisha.
Rushirabwoba
Ibwami barimpereye kwica imimaro.

Abo mpora nimana ari nkomeri
Bazi ko naryuhiye inkaba
Sindigereka ku nkwaya
Inkundirwakuvusha
Rihora rimvana mu mahina.
Narihawe na Musinga
Ngo njye ndisogotana ku rugamba
Rugambwa rw'umunega
Narigize rugombamurango
Nta murambo rurazinga uruti.

I Murambi wa Gitanga
Ryishe abantu batatu igitero kimwe
Mu Kirorero kwa Kiroha
Narigiranye ikirindiro
Impunzi zimpariye ikirari
Mu Rugerero kwa Rwasimitana
Narigiranye ikirindiro
Ku Kirenzi kwa Nyamakwa
Ryakoze amaraso
Hakurya ya Sebeya narisize inkaba
Mu Nkomero y'i Buhunde
Narihamije Umugwabira.

Mu Rugali rwa Gatoto
Narikaburiye umusore w'umutwa
Ntibatera kabiri ritamusumiye.
Mugabo uterana
Riturutse mu baheshi
Wa Rushingabigwi
Rimwesa ari impingane
Mu mihigo ntawe ungisha impaka.

Nimanye Mpabuka ya Rwakibibi
Mu kibira cya Rutovu
Icumu nshahuza abanyamahanga
Narihururanye mvuna induru
Mbonye rifite indekwe ikomeye
Ndijyana gukora intambara
. Abazi ko ndi intwari
Bandirimba mu nteko
Bati: Imfizi y'intare
Agiye kuhira inti z'amakuza.

Adukuye mu makuba y'izi mpunyu
Ni cyo Impamirizagushyitsa
Ahora amuhera ingororano.
Uwavuzaga ingoma y'Impuruza
Abona Imparirwa ndatungutse
Na Mpambara n'Impamanyamakuza
Ati: Nshize agahinda
Ubwo hatabaye inda ya Gahindiro
Nimusange urugamba
Kwa Rugambwa
Ni mwe mwatsinze i Gisaka.

  1. 67-70
    Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambari b'Inganzo Ngali. INRS: Butare, Rwanda.