SIGAGAZA
by Rukenesha
Ruti rw'ishema rwa Shikama
Hariho ibintu nahishe kera
By'inka zanjye Sigagaza :
Ubwo bazifungiye mu itongo
Ubwatsi bwazo babutanze.
Uko zatangije kujya inama
Imbababahizi ni yo nabanje
Iti : Murakenyere mureke urw'inka
Rwo kururumba mu bisigati
No mu kabande ka rubanda.
Ntimwishinge iza Rudabari
Iyahoze ari inja yabaye ingore.
Rutikanga ubwo irayisubiza
Iti : Ndabiruzi ni amahwane
Nta n’akamaro kabyo mbonye
Nta rushunzi ruhoza abana
Nta giciro cy'amafaranga.
Ubwo turapfuye nawe arapfuye
Ni budakiranya uko mbyumkvise.
Mukuru wazo Rwiyamirira
Iti : Mfite inama ikaruta izanyu.
Nibujya kwira twige kwiba
Ubwatsi bwiza bwo mu kabande
No mu gishanga twihe amazi
Ngicyo ikintu cyamutunga.
Ziyiha ikbe zirayishima
Zenda izazo ziratabara
Ziraburisha ko zirabyibuha.
Ntibyatinda hatera amapfa
Biradogera agera na Bweya.
Kutaba imfubyi bigira akamaro :
Ku babyeyi baba i Kiziguro
Alegisanderi, Lawurenti
N'Apolinari uko batowe
Bagira imbabazi bitangaje.
Basaba cyane mu misa iteka
No mu bisonga hava amaturo
Ku cyumweru barabiranga.
Misa igisohoka inkuba irahinda
Igicu gishingira mu Kinimba
Kiramuruzi imivu iracurana
No mu Rubumba ifata Murambi
I Kitabraza ihagwa umuvumbi
Na Rwimitereri ivuza imirindi.
Igeze i Gituza inyura mu bwato
Igumya kugenda u Bwanacyambwe
Igera mu Cyanya iramira ingaju
Igaruka i Gabiro igana iya Bweya.
Iragwa mu Rweya rwa Kalisa
No mu Mirenge kwa Simoni
Igihugu cyose kirasubirana
Bene ubwatsi bashira umwaga
Sigagaza ziraburisha.
Nsanga Umwami kubaza uko mera
Dore ko ngendera mu modoka
Sinzi impamvu ituma mbishobora.
Mwumve imana ko igira amaboko :
Ngikoma yombi ati urava hehe?
Nti : Mu Buganza ahitwa i Gorora
Si ugutura ndagundiriye
Siniterura ngo mpikure
Siniteye icyo bampora
Sinihonga ngo babikunde
Barakubirije ngo bampuhure.
Ati : Hoshi genda ujye i Nyarugenge
Nzagusanga yo ubimbwire.
N'ubwo hari ku cyumweru
Ku wa gatanu arabyukuruka
Ati : Mu rukiko abe ari ho ubanza
Ni ko bigenda nzi ay'abasaza.
Atuma Umukinzi ngo ahansohoze
Akaba yambonanye umususu mwinshi
Kandi yanga ko nzatinda
Ntangira impamba ngo bimpuhure.
Inkuru mbarirano ngo iratuba
Narahaguye ikinga ukuboko
Mpamara umwaka nkibaza itegeko
Inyuma ya Huye ni ho navugaga.
Mbona ko nguye mu nzoberanyo
Umwami atazi ishyano nabonye.
Kandi singaye urwo rukiko
Ntimubikeke mporana ibyano.
Igihe nkigisha imitima inama
Godifilidi aratunguka
No mu rukiko dutera kabiri.
Bati : Uratsinze ariko si cyane.
Cyo hoshi genda ubwire abantu
Bari mu byawe uti : Nimubimpe.
Wabona mvuduka mva mu rukiko
N'iyo mbaraga n'inshinguro
Bati : Aragiye Bihorwubusa.
Nti : Reka mbanze nkure ubwatsi
Ngaho ndaje mbasezereho.
N'uwo munsi nje no gusiba
Nabuze imivumu kandi nyirora
Ibibabi byayo bikansumba.
Ngumya gusimbuka ntabishobora
Ngibyo ibyashekeje rubanda.
N'abo mu isoko barahurura
Bose bazanwa no kureba
Ndiyegayeza ndashingura
Niha imbaraga biti : Oya apana.
Bishyize kera ndaseka nanjye.
Nsaba undi munsi ngo nzagaruke
Na burya bw'ejo nzabishobora
Ndakibabeshya ndahikura.
Barategereza biragatabwa
Mpanyura neza nshira ikimwaro
Iyo mba ikigoryi mba ndi i Bugande
Umwami atazi Barushyihamba.
Bihorwubusa ndacyarahira
Ikiruta Nkubito kereka Imana
Ababyijana bafite ibyago
Basabe cyane basayuke
Bareke impuha batihemura.
Iryo zina yitwa rihamije imizi
Ntiriyegayega rihamije imizi.
Igihugu cyose kiryegama ho
Yitwa Umwami ni amatungo
Imana itanga yishushanya.
Iryo zina ryayo uwo yarihaye
Ngo bitiranwe nawe arategeka.
Ni yo yatanze uruhushya rw'umwe
Ngo arushe abenshi kumenya ubwenge
N'ikimenyetso gukoma yombi
N'ingoma iteka zibikira.
Akagira imbabazi ko nyambabazi
Si imbarirano narabibonye
Ndi i Kabare mu biro ndwaye :
Mbona ibinini magana atanu
Umubiri wabyo bikirabura.
Uwabimpaye sinzamuhuga.
Iyo ngira imbaraga na kanzinya
Uko byagenze ko ni jye ukuzi.
Sigagaza nahoze ndata
Sinazitaye ni iryo jambo
Ntasiga inyuma si iryo guhera.
Uko byagenze nkimanuka i Nduga
Sendanyoye avuze ko azaza
Iyo nkuru nziza ziyumvise
Isa n'akabande ko mu mpeshyi
Cyangwa imigutu y'ibisigati
Si ukubyibuha ziba amabungu.
Inyamibwa zose inka ya Muyoboke
Izirusha inama yo kwitunga.
Mutara akunda ari mu gitaramo
Abuza abatera ubusoro bombi
Serukamba na Nkurikiyinka.
Ati : Nimutuze imibugu yanyu
Igisoro n'ubwo kimara irungu
Ubwenge bw'inka buruse ibindi.
Dore uyu muntu zaguguranye
Iyo nzira yose ziri n'imuhira
Kandi numva ko ari na nkeya
Ziruta abantu kandi ari inka.
Mureke ambwire ndamire igihugu
N'ubwo kera amahugu akiriho
Kunyaga ikimuga byaraziraga
Kidatabara bakagitinya
No kujya ibwami ni bwo nkibibona.
Bahora bose habura usubiza
Mpabona ijambo aba ari jye utarama
Amatara araka bishyira kera
Mutara yumva izo ngangare.
Sigagaza iryo zina ryazo
Aho ryaturutse ni ku bukeya
Ubukene buje zirampeka
Amakuba yanjye y'abansonga
Zirankomeza ndasindagira.
Icyo nifuza iyo ndakibona
Mutara umwami akazanyibuka
Nkazitura Rusumbankuku
N’inkuba yera na Ngabo yera.
Izo ntabikangwa ubu ni igiharwe
Zirantota ntacyiterura
Ngo zongere zishire irungu.
Nkazegera nzicacura
N'inkuyu yanjye nzica amahendo.
Iyo nkuba Rwema ikagira ubwira
Ntaragusha iti : Koma ikijo.
Rukabu yumva iri ku irembo
Zitanguranwa bakingura.
Iyo zaka inyana zihuje urubu
Ntiwakunda mirongo itatu.
Rutikanga abasemyi baje
N'inkuba yimanye uko bashaka
Iyo zizihirwa n'amaribori
Imisaya isizana ku mahembe.
Umubiri ushaka gusa na zahabu
Iyo nzobe y'inka itaraboneka
N'uwaturuka iyo mu Bulayi
Ntiyayirusha impakabarasi.
Sigagaza si nk'ingweba
Kandi inyamibwa zisa n'inyambo.
Kugira ubwenge zirusha abantu
Izuru ryazo ziha amazi
Bazikubita zikanywa cyane
N'ab'ubwatsi barashobewe
Zibubarishana badashaka.
N'iyo baje zirabakinira
Imihigo bazanye ikageruka
Inkikabahizi zitwa ibirori.
Urupapuro : 272-281
Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambali b'Inganzo Ngali. INRS : Butare, Rwanda.
Maak jouw eigen website met JouwWeb