RUJUKUNDI
Rukengera abasaba iby'ubusa
Iby'isoko byagenewe ab'imari
Rwamukunyu ikabiza igikabwe
Ntikumirwa ikubise urugi
Mu kumenesha ababuze ibyo barya
Imana yayitanze ho igihano
Igihugu cyose gihonda intozi
Intumbi zisegura imihanda
Ihorana urwango
Yanga urwenya
I Rwanda yitwa Rujukundi.
Bijya gutangira kuba umwaku
Mu mwaka wa mirongo ine n'umwe
Imvura yatangiye kuba nkeya
Ntiyadukwira nk'uko bisanzwe
Irakwiriranya ibihugu byose
Ikeba ibikingi nk'ibya kera.
Umwaka ukurikiye ho wa kabiri
Tubona izuba ritangaje
Abarima binanirirwa impama
Impeshyi yihamira mu gihugu
Nzeri n'Ukwakira barahinga
Ukuboza kuje imyaka iruma
Umukiro ugenda nka Nyomberi.
Barapfa mu Bugoyi biragogana
Bigeza mu Bikuku by'iheru
Mu Bushiru n'u Buhoma
Umuniho urahoga
Biza u Rwankeri n'u Mulera
No mu Ruhengeri rw'ibuzungu
Biza i Rwaza mu misiyoni
Bigera ahitwa Rya Zayasi
Irabivuganya ibyo mu Kivuruga
Inkonyi zo mu Bukonya zirabibazwa
Barapfa mu Kibari cya Kalima
Bigeza ahitwa Masangano.
N'u Buberuka bwa Tomasi
Burapfa u Bumbogo bwa Sano
Bisingira za Rulindo
Barapfa mu Mugoti wa Remera
Barapfa kuri Jari na Rubingo
Igihe isesekaye i Buriza
Somuki zihuza na Rwubusisi
Kuko baturanye mu ifasi
Barayirwanya bitangaje
Abahutu bihakana ibyo guhakwa
Bajya guhingira Gonsensi
Dore ko twifitiye imirenge.
Igaruka mu Rukiga rwa Byumba
N'i Ndorwa yose ya Nyabushyami
Burapfa u Buyaga bwa Midalidi
Bihita mu Ndorwa ya Katabarwa
Biza mu Mutara wa Lyumugabe
Ariko we yigirira amahirwe
Irabatabara Rutamisi
Urore ko imyumbati ari icyago.
N'abapfuye b'icyo gihugu
Ni uko bamazwe n'igihami
Igihano cy'iyo mbuto batazi
Kikabahinduka bariye.
No mu Buganza kwa Midalidi
N'ubwo hirya bwa Rutsinga
Burya hatera amakuba akomeye
Abahategekaga b'abashefu
Babuva mo hungirwa Ilidefonsi.
Rurashya u Rweya rwa Kalisa
Bifata hakurya y'i Ntaruka
Barapfa mu Gisaka cy'i Migongo.
Gihunya yose ihonda inguri
No mu Mirenge kwa Simoni
Biza i Rukaryi rwa Butare
No mu Bugesera kwa Jerari
Burasikina u Bwanacyambwe.
Bihita mu Rugerero rwa Kigali
Bifata ku Kavuza n'u Ruyenzi
Barapfa i Kagese na Mibirizi
Barapfa ku Ijuru rya Kamonyi
Rukoma abantu barakotsora.
Barapfa Amayaga kwa Mukarage
We bimutera n'ubuvukasi
Bahihera undi mukarane.
Bihita i Buhoro bwa Reramacu
Bifata hakurya ya Kayumbu
Barapfa ku Kivumu cya Mpushi
No mu Marangara kwa Haguma.
Bigaruka mu Nduga ya Kanimba
Barapfa mu Rugondo na Tambwe
Barapfa ku Rucunshu nka kera
Barapfa i Gitare cya Vugiza
Barasuhuka abo ku Ntenyo
Bwa bukungu bwa Mirenge
Tubura ahantu bwazimiriye.
No ku Mukingo kwa Butera
Bihita i Nyanza kwa Mukwende
Bishyira kuri Busanza-Nord
Izenguruka isi ya Sidirida
Igira ngo izingure amazinga
Itazazikura ubugiranabi
Bakagira ngo ni Rutababarira
Abariza incuke
Inshuro zicogoye mu bakungu
Rwagikoko ikubanya imihana
Aho yahunahunnye ihagira igisare
Igisebe cyayo kikahasigara.
Mu gusesengura aho yaturrutse
Twari twiyicariye iwacu
Tuganira iby'iki cyago
Mbaza abasaza bazi ubwenge
Nti: Nkamwe mumaze iminsi
Iyi nzara itera ahantu hose
Ikazenguruka u Rwanda rwose
Nk'aho itwaye ikarita yarwo
Hari n'ubundi mwayibonye?
Umwe, ati: Rwabugiri mba mwanga!
Mwana wanjye sinkubeshya
Aho si bwo bwa mbere bw'ibyago
Amayara menshi yahoze atera
Rwakiziriko yaje ndaho
Rwarugereka nari umwana
Uzi ko baca umugani abanyarwanda
Ngo: Imana itera amapfa mu gihugu
Itegeka n'aho bazahaha.
Iyi yo nyobewe urugero rwayo.
Turayikeka by'abanyarwanda
Dore ko ntawe uyoberwa umwibye
Tuti tureba iyi mvunamuheto
Imenya kugenda ahantu hose
Ikazazenguruka u Rwanda rwacu
Nk'aho itwaye ikarita yarwo
Iyi nzara turora si inyarwanda
Icyayiteye cyizi ubwenge
Iyi nzara ni iya Hitileri.
Yahebye ukundi azatunesha
Yica icyoko cy'abanyarwanda
Agira ngo agerageze Abibumbye
Ingemu z'intambara y'ababiligi
Zibure uzizana ku rugamba
Ingabo zihinduke ingarisi
Ingamba zorohere Abadage.
Ubwo ariko atazi ko Abibumbye
Ari abarwanyi babikomeje
Bakora inama yo kubinesha.
Arabihagurukira Rekimansi
Areba za kamyo z'uruhuri
N'ibihumbi ntazi umubare
Ashyira mo izitwa Visikongo
Zitambukije ruvakwaya
Mu kwikorera imizigo myinshi
Aziha urugamba rw'abashoferi
Ati: Ni mu cyerekezo cy'i Kongo
Uti: Muzi ko u Rwanda ari urwe
Kandi abyaye umwami warwo
Nimutabare mu banyarwanda
Inzara itamwicira abuzukuru
Ikaba inshyuro mbi mu badage.
Abanyekongo babyumvise
Ntibatinda gukora itegeko
Ingano zihururirwa ku murongo
Imiceri icagurwa mu bigunira
Bafite imyumbati y'ibivunde
Bareba n'uburo bw'ubundi buryo
Uretse ibishyimbo by'indi namuna
Imodoka ziza ari uruvunge
Igihe tugiye kugarita
Tubona za kamyo ziragobotse.
Tuganduka twenda ibyibo
Imitima yuzuye ibyishimo
Ari amajyambere y'ibyo kurya
Bakagira ngo: Ni Rutisengeza abasoroma
Abasore hasigaye ngerere
Rwamurenguzi igira nabi
Inama yazanye u'urwango
Itera u Rwanda kuba umurare.
Bwana Rezida biramuratsa
Atumira bene amateritwari
Ndetse na bene igihugu bose
Inama yabo ibera i Kigali.
Mutara atonganya ba shefu
Ati: Najyaga mbona muzi ubwenge
None ndarora musa n'ibiragi
Murora u Rwanda uko rwabaye
Ibyago byarutangatanze
Ibihara bije ni ubushita
Macinya irabica kwa muganga
Tugize intambara mu Bulayi
Leta yacu iri mu mahane
Tugire iki cyago cy'inzara
Kandi cyamarwa no guhinga!
Leta ituzaniye ibishyimbo
Nimusobanure ingarisi
Zihererezwe mu misiyoni
Zijye guherwa yo ibizitunga.
Rujigo agarure abajya i Bugande
Abadafite imbaraga zo guhaguruka
Mubahe za shiku babihinge
Gahuru yihishe mumuhige
Uramutse yanze ko mumupimira
Uwo mumujyane kwa Rucekeri
Uwo azaba ari umupfu mumufunge.
Nanjye nzajya nshaka umwanya
Nyaruke nzaze kurora iwanyu
Uwo nzasanga nta buhinge
Azaba ari inka atazi ubwenge
Ingabo nzaziha abanyamwete.
Bene igihugu baza bose
Bava yo bibasiye iyo nama
Abavuza ihembe imitwe irameneka
Abamotsi bihebera kuryama
Inkoni irarisha u Rwanda rwose
Twebwe abatwara na Rwubusisi
Tuba dusanzwe tugira ubwoba
Ubwira ari ubwo kujya mu murima
Imirimo y'ino ingana guhamba
Ntawe uririra guhumeka
Kereka ahari ku cyumweru
Inkuka yacu turayishoka
Uko izamukanye mu Gasyata
Hamwe hatuye Burugaravu
Ingeri yimukira ibishyimbo
Tugeza ahitwa ku cya Mutara
Si ibishyimbo ni agatero.
Mbese tubonye ko ijuru ryiza
Mu wa mirongo ine na gatanu
Nzababwira ubukire bwacu
Yuko ntawe uzabirenza
Sinzi ahari no kubugezaho.
Bakayigira ngo ni Rwakamigabo
Rwa Komabagwe
Intambara izanye izakira Sugi
Igira ubuhwihwi irahwihura
Igira ubuzutu iraragaza
Urutirigongo iruca mo kabiri
Imukiza amabuno hajya urusunnyu
Imukiza amatama hajya ubuhwihwi
Imukiza amatako hajya amahango
Amatwi iyatsindagira mo ibyatsi
Ikura ubwenge ishyira mo ubwayo.
Bayiha n'izina riyikwiye
Kujya bayita Ntunyanjweho
Inyamibwa igahemura abadakekwa
Igira n'ingusho Rwagitinywa
Igatinyura imfura guhemuka.
Igira n'umwambaro w'umukane
Igakangara abanyamurengwe
Ikagamburuza ibigangaraye.
Umugore agenda shishitabona
Abana bigira imyarumba
Umugabo agenda atakibasha
Ageze mu mayira kiramuhereza
Abura igihimba cyo kwihuta
Abura ikinyangabo cyo kugenda
Abura aho yajya aramanjirwa
Inzara iramwica iramurahiriza
Arabukwa inamba y'abasuhuka
Ni ko kubikoma barajyana
Ageze i Gitamba atanga inshyimbo
Agura ubushishi arirabuza
Ni ko kubasha kugera i Shango.
Ahaheba ishweshwe ry'uwamuha
Akabura n'ukura ibijumba
Agiye mu nka za Gakeneye
Ibyo mu bushumba biramuherera
Baramuhinda abura aho yiba
Baramuhihibanya aragenda.
Amaze gusumira Nkuzuzu
Inkuru irabundura mu Ngara
Ngo ntibakugurire abadari
Babarembeje babasahura
Amaze gusumira Bushyanturi
Ingingo zose izigira inteja
Intege zicika urutentebuka
Inzira irakubita ararambarara.
Ananirwa ubwiterura ngo agende
Abura n'ubwicara aho nto atuze
Akumbagurika akwata ibyatsi
Biramucika asubira hasi
Nyibutsa icyije kuhamukura
Ahura n'inka zibyukiriye
Ntiyazitirimuka ho ngo agende
Ahubwo azicara mu ruhando.
Abagore baje kuzikamisha
Babona icyago araganyuka
Agana aho bicaye kubakeza
Bakengerezwa n'inzara ashonje
Ari uko nta mpamba yatwaye
Arabibwira baramuyoberwa
Arashyangaza by'abahorote
Ati: Ntimukqangwe umudagari
Burya aba azakira akaba umuntu
Ntimundebe mutya ngo ndi imbwa
Ni uko ari inzara igira nabi
Igituma mvugira mu gihanga
Kera nari mo igihangange
Ngira n'abacu bakaba i Gihogwe
I Gihara bazi ko nahorose
Umuntu wanyambura ibisiga
Akanyikiriza mu bwa none
Namukirira nkaba umuntu we
Namukorera akazampemba.
Umukene muri bo w'impuhwe nkeya
Udafite icyo ajya kumukirisha
Aramwirengagiza aragenda
Umwe muri bose ubarusha imbabazi
Ubarusha n'icyo amuhembuza
Aramwijyanira kumutunga
Amuha iibijumba ariyokereza
. Agira ibyo abana bamushigarije
Agira ibyo yiseguye aho aryamye
Agira ibyo yokeje bidahiye
N'ibyo atoragura aho ahinga
Avanga ubwangati n'ibijumba
Inzoka y'intumbyi iratongora
Ijigija ry'ingaramakirambi
Ntiyahagarara kuganduka.
Ni ko gucika Rwakamigabo.
pp.357-370 Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambali b'Inganzo Ngali. INRS : Butare, Rwanda
Maak jouw eigen website met JouwWeb