BASEBYA BA NYIRANTWARI

Rwirahira, impfizi yo mu basare
Ndi Ruvunywa inturire
Intambara imaze kurema
Mwene Rugayimpunzi.
Ndi ishami rya Rwasa
Nasa amabare.
Ni jye kigabo kinini
Gikingirije abarwanyi
Gikingiye abanyabwoba.
Ndi inshongore y'umugoboka
Nugumbira induru.
Nishe Rwantonga rwa Bihogo
Twiharikaniwe ku mugezi wa Mugoboro.
Niciye Rutete
Rutangira irabyumva.
Niciye Mpinga
Mpinda irabyumva.