INYEMERAGUKOTANA

 

Ndi inyemeragukotana ya Rukaka
Ndi umurwanashyaka w'u Rwanda
Mu rwangano rwacu n'Ababiligi
Ni jye wabimbuye amakuba
Na Kabasha ka Rwamukama
Abakunda Mutara dutotejwe
Sinatinya ko bampana
Mbabera impangare siniruka mu mpunnyi
Nk'abagabo b'impemuranyi
Ni yo mpamvu bampora
N'iyo bampabarira
Bampamya ko Runyuranimpunzi
Ari jye wabujije impuha zabo kwemerwa.
N'ubwo impundu zivanze n'induru
Nanze kwiyegura Indamutsa
Abagabo b'inda nini binjira Parimehutu
Nahakanye guhindura imitwe
N'umutware w'agateganyo biraduteranya:
Ngo nkora mitingi nkamutubiriza ingabo
Mpora ngenda mu ngo z'ingaru ngayisha ingabo
Ngayisha ingoma mbiligi
N'ubwa mbere bwa Loni ku Mugote
Abaharanira Haruwa bahamije iby'ubugome
Rugomwa ari we ugungiza Parimehutu
Na Filipo Kanamugire.
Nibasiwe n'umuhinza w'Intara
Iyo ntambara sinatinya
Nanga kwiyegura umwami wa Mutara
Ubwo amatage y'abatutsi abaye,
Nabaye imfungwa mu gisagara cy'imfura
Nabaye imfubyi ya Mutara
Nemera ibitotezo
Sinatarataza ay'ubusa nk'abatutsi ba Raderi.
Nemera guhondwa sinimana umuhondwamana
Nanga kuyoboka umwanzi
Ngo mutazanyita umwana w'imbwa.
Uwo mwanzi w'umwami
Abonye ko ndi umwiru wa Pariti
Mukuntoteza ashyiraho umwete
Ngo Mwimanyi atazansanga.
Bituma agabira Nagasanzwe uwo musozi
Kandi atazi gusoma
Agira ngo abatutsi bawusenyweho.
Namugerageje n'uko nshoboye mu nshuti ze
Ngo none zamuncogoreza,
Na Bitahurwina yamutumyeho amutonganya
Ati : Witoteza abahorwa Mutara
Bati : Muratore abatagoma.
Ngo : Ibyo urabitegeke Kabenga na Kagame.
Ngo : Ni bo bagaragu b'ibwami
Jye ndi uwa bwana Rezida.
Yantoteje uko ashoboye kwose
Mu ishinga rya Komine sinakuka
Yantwayeho umwikomo ukomeye
Ngo : Ndi umukarani w'uwa Rukeba.
Yambwiriye inabi mu nama y'umusozi
Angabiza Nagasanzwe
Yandeze Misiyoni ko ndwanya
Padiri anyaga amasakaramentu.
Yangaragarijeho ubugome
Mu igorwa ry'imfura
Yamfunze ntaburanye.
Mu ibabazwa ry'abarwanashyaka
Yanshyizeho inenga ngo Inari itazangenderera
Yangabije aba Nyangari
Inguma zindangiza umubiri
Yangemuriye Umubiligi yampinduye mubi
Ngo nguwo umubisha wa Karekezi!
Nanze guhana imfura
Anyandika mu mfungwa
Mfatwa buri kwezi nk'umushahara
Yangize inshungu y'abanga umwami ndafungwa
Yanteje Cyavu ampora icyaha cya Kaberuka
Yanyaze isambu ngo ubusitani burampagije
Yangize inkeho nsigara ncumitwa n'inkungu
Nzira yuko Nkubitoyimanzi yankundaga
Mubera inkuku mbisi ntiyankura ku izima.
Ndi Rudahindimishyitsi
Abashyirahamwe dushyamirijwe
Rwa Mudashyikirwa ndi umugabo w'ishyaka
Sinshyira hamwe n'abagira amaniga
Ndi Ngarambe ihiritse n'abahizi.
Ndi uwo abashyirahamwe bakunda
Wa Mahina wa Rudahigwa
Ndi intwari y'Abahindiro
Abahinza simbahakwako kuko ndi Rwanyamwihare.
Ndi uwo baririmba i Nduga wa Rwandirima
Indatirwabahizi yo mu za Ndahindurwa
Ibyo kuyoboka Ndazaro ntibindeba
Ndi uw'Indamutsa ya Gasabo.
Ndi intamati imena urukubo ya Rukabu
Mu ikubitwa ry'abakunda Kigeli
Nabaye umukuru mu ishyaka
Abashyirahamwe badakomeye
Bagura amakarita kwa Ndazaro.
Ndi uwo baririmba mu nkera
Inkenzi zirampana nkanga.
Ndi umugabo ukotana ahakwiye babiri wa Rukaka
Ndi umukogoto mu za Rukabu
Icyo abashyirahamwe bakundirwa naragikoze.
Ubwo iza Rukabu zitabaye
Mu rukubo narukotanyemo
Na Rukemampunzi, Rukeba atotejwe sinamuta.
Niba mbeshya muzabaze umutware w'i Ndara
N'uw'Indirikirwa
N'abashyirahamwe b'i Ndorwa na Sendanyoye,
Murabaze Bihizi na Mukama
N'inkurikirane za Makombe
Na Maritini Bikundaguhena
Ni we twafatanije amakuba
Mu ikomereka rya Kaboyi.
Na Gikondo cy'umucanga
Ku buce bwa Rucinyuma
Sinazirikanye gucika
Muzabaze Rucakibungo
Nabaye ikubaniro ry'ayo makuba
Sinakurwa umutima n'uko imbunda zivuga
Ndi umurwanyi wa Kigeli.

 

pp.329-344
Sipiriyani Rugamba. 1984. Abambali b'Inganzo Ngali. INRS : Butare, Rwanda

Maak jouw eigen website met JouwWeb